#Kwibuka28: Hagaragajwe ibikorwa bibujijwe mu cyumweru cy'icyunamo

#Kwibuka28: Hagaragajwe ibikorwa bibujijwe mu cyumweru cy'icyunamo

  • Ibikorwa bitemewe mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

Apr 11,2022

Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu (Minubumwe), yagaragaje amabwiriza ajyanye n'ibikorwa bibujijwe mu cyumweru cy'icyunamo.

 

Kuri iki Cyumweru tariki 10 Mata 2022, Minubumwe yasohoye itangazo rivuga ko 'ishingiye ku itegeko No15/2016 ryo ku wa 02/05/2016 rigenga umuhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, imitunganyirize n'imicungire by'inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi, itanze amabwiriza akurikira mu rwego rwo gusobanura ibikorwa byo kwishimisha n'imyidagaduro bibujijwe mu cyumweru cy'icyunamo'.

 

Iyi Minisiteri yavuze ko 'icyumweru cy'icyunamo ni igihe kingana n'iminsi irindwi (7) itangira tariki 7 Mata kigasozwa tariki 13 Mata buri mwaka’.

 

Ivuga ko ari umwanya Abanyarwanda n'inshuti zabo bafata wo guha umwihariko ibikorwa byo kwibuka, kunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ni igihe kandi cyo gukomezanya no kuzirikana ubukana, uburemere n'ingaruka bya Jenoside yakorewe Abatutsi.

 

Minubumwe yavuze ko mu cyumweru cy'icyunamo, ibikorwa birimo 'ibirori by'ibyishimo bihuza imbaga y'abantu, byaba bikorewe mu ngo cyangwa ahahurira abantu benshi' birabujijwe.

 

Habujijwe kandi ubukwe n'imihango ijyanye nabwo; umuziki utajyanye no kwibuka, haba muri siporo ikorewe mu mazu yabugenewe (Gym), mu tubari, aho bafatira amafunguro, salon de coiffure, aho batunganyiriza umuziki (studio), n'ahandi hahurira abantu benshi nk'aho abagenzi bategerereza imodoka.

 

Habujijwe kandi amarushanwa y'imikino ya siporo rusange ihuza imbaga y'abantu; imikino y'amahirwe, kwerekana imipira, ibitaramo byo mu nzu z'utubyiniro, mu tubari, iby'indirimbo, imbyino n'iby'urwenya, sinema, ikinamico, n'ibijyanye nabyo.

 

Iri tangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène risoza rivuga ko 'uretse ibivugwa muri aya mabwiriza bibujijwe, ibindi bikorwa bijyanye n'imibereho, ubuzima, ubucuruzi n'ubukerarugendo birakomeza'.

 

Muri iri tangazo kandi, Abanyarwanda n'abaturarwanda bibukijwe ko ibikorwa, amagambo, amashusho n'inyandiko bigamije gutesha agaciro Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, gushinyagura, kwigamba, gutera ubwoba, gushimagiza no guha ishingiro Jenoside ari icyaha kandi bihanwa n'itegeko.

 

Minubumwe yagaragaje amabwiriza ajyanye n'ibikorwa bibujijwe mu cyumweru cy'icyunamo 

 

Kuva ku wa 7 Mata 2022, abatuye isi n’u Rwanda by’ umwihariko batangiye ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi