Abanyarwanda bakanguriwe kwikingiza byuzuye…Ibikubiye mu byemezo by'Inama y'Abaminisitiri

Abanyarwanda bakanguriwe kwikingiza byuzuye…Ibikubiye mu byemezo by'Inama y'Abaminisitiri

Apr 10,2022

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 9 Mata 2022, Inama y'Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame.

 

Iyi nama yongeye gusuzuma no kuvugurura ingamba zafashwe zo gukumira ikwirakwira ry'icyorezo cya Covid-19.

 

Yemeje ko 'izindi ngamba zisanzweho zizakomeza gukurikizwa, kandi zizongera kuvugururwa mu gihe cy'ukwezi kumwe hashingiwe ku isesengura ry'inzego z'ubuzima.

 

Inama y'Abaminisitiri yasabye Abanyarwanda 'kwikingiza byuzuye kugira ngo bemererwe kujya ahantu hahurira abantu benshi'.

 

Kwikingiza byuzuye bisobanura guhabwa inkingo ebyiri, ndetse n'urwo gushimangira ku bujuje ibisabwa. Ni ukuvuga nyuma y'amezi 3 umuntu ahawe urukingo rwa kabiri.

 

Abaturage kandi barongera gushishikarizwa kwipimisha kenshi kandi bakarushaho kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19, harimo kwambara neza agapfukamunwa no gukaraba intoki kenshi.

 

Mu byemezo by’Inama y’Abaministiri kandi, Amb. Nkurikiyimfura François yagizwe Ambasaderi w'u Rwanda mu Bufaransa naho Igor Marara agirwa Ambasaderi w'u Rwanda muri Qatar.

 

Kuri uyu wa Gatandatu, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yayoboye inama y'abaminisitiri 

 

Itangazo ry'Ibyemezo by'Inama y'Abaminisitiri yo ku wa 9 Mata 2022