#Kwibuka28: Abahanzi 10 barimo Mariya Yohana, Serge Iyamuremye na Bwiza bahuriye mu ndirimbo yo kwibuka - VIDEO

#Kwibuka28: Abahanzi 10 barimo Mariya Yohana, Serge Iyamuremye na Bwiza bahuriye mu ndirimbo yo kwibuka - VIDEO

Apr 08,2022

Abahanzi 10 barimo umuhanzikazi wagwije ibigwi mu muziki w’u Rwanda, Mariya Yohana, umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Serge Iyamuremye n’umuhanzikazi Bwiza bahurijwe mu ndirimbo yo kwibuka yitwa “Impore Mawe.”

 

Iyi ndirimbo y’iminota 5 n’amasegonda 41’, iri mu biganza bya kompanyi Ishusho Ltd ihagarariwe na Muyoboke Alex ari nayo yahurije hamwe aba bahanzi, muri iyi ndirimbo yo kwifatanya n’Abanyarwanda kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

 

Muyoboke Alex yabwiye INYARWANDA ko bakoze iyi ndirimbo mu rwego rwo gutanga umusanzu wabo, muri iki gihe cyo kuzirikana amateka mabi yagejeje u Rwanda muri Jenoside yatwaye ubuzima bw’abarenga miliyoni mu gihe cy’iminsi 100.

 

Ati “Ishusho Ltd ni kompanyi y’abanyarwanda ikorera Abanyarwanda. Muri ibi bihe rero bitoroshye byo kwibuka ku nshuro ya 28 natwe tugomba kwifatanya n’Abanyarwanda n’Igihugu, ari muri urwo rwego rwo gutanga umusanzu kugira ngo dukomeze kwibuka kandi twiyubaka.”

 

Akomeza ati “Twahamagaye abahanzi batandukanye barimo umuhanzi nka Mariya Yohana, umuhanzi Serge Iyamuremye, Junior Rumaga n’abandi dukora iyi ndirimbo yo kwibuka."

 

Muyoboke yavuze ko ari we wanditse inyikirizo y’iyi ndirimbo ‘Mpore Mawe’, afatanya na Mariya Yohana, hanyuma buri muhanzi agenda ahitamo ibyo aririmba ariko babanje kubikosora kugira ngo ahuze neza n’intego yo gufasha Abanyarwanda kwibuka.

 

Uyu mugabo wabaye umujyanama w’abahanzi bakomeye mu Rwanda, yabwiye urubyiruko kuba nyambere mu bikorwa byo kwibuka, kuko bizababera umusingi wo kumenya iyo bava n’iyo bagana.

 

Ababwira guhangana na buri wese uhembera urwango n’amacakubiri ndetse n’abapfoya Jenoside yakorewe Abatutsi.

 

Kuri uyu wa kane tariki 7 Mata 2022, nibwo Perezida Paul Kagame yatangije icyumweru cy'icyunamo n'iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe abatutsi.

 

Igihe cyo Kwibuka ni umwanya wo guha icyubahiro inzirakarengane zambuwe ubuzima muri Jenoside, no kuzirikana urugendo rwo kubaka ubumwe bw'Abanyarwanda u Rwanda rwahisemo mu myaka 28 ishize.

 

Mu kiganiro yatanze hatangizwa icyunamo, Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Dr Jean-Damascène Bizimana yavuze ko ‘Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 si impanuka’.

 

Avuga ko kuva 1959 habayeho kwimika umuco wo gutoteza Abatutsi, bagahozwa mu karengane buri munsi, bihinduka imikorere isanzwe, bikanafatwa nk'ishema ryo gukunda igihugu.

 

Yasobanuye ko ingengabitekerezo ya Jenoside atari ‘umuco wacu kuko nta muntu uvukana ingeso yo kwica’. Ahubwo yatangijwe n'abakoloni, ikomeza kwigishwa na APROSOMA&MRND kuva 1959 kugeza kuri Jenoside yo muri 1994. 

Abahanzi bose bagize uruhare mu ndirimbo Impore Mawe

Mariya Yohana, Rumaga Junior, Bwiza Emerance, Iyamuremye Serge, Kwizera Alfred, Mucyo Eric, Producer Ayoo Rash, Producer Li John, Chris Hat

 

Kenny Mirasano