#Kwibuka28: Urutonde rw’abanyamakuru 50 bazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994

#Kwibuka28: Urutonde rw’abanyamakuru 50 bazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994

Apr 07,2022

Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 yahitanye imbaga y’Abatutsi barenga miliyoni imwe bazize uko bavutse. Muri aba bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, harimo n’abanyamakuru bakoreraga ibitangazamakuru bitandukanye hano mu Rwanda.

 

Itangazamakuru ryagize uruhare runini mu itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi, aho ibinyamakuru nka Kangura na radiyo RTLM byakoreshejwe mu gukwirakwiza ubutumwa bwuzuye urwango no kuranga aho Abatutsi baherereye kugira ngo bicwe.

 

Kuri ubu abafite inararibonye mu itangazamakuru barimo na Sam Gody Nshimiyimana urambye mu itangazamakuru ryo mu Rwanda barishimira ko hagiyeho itegeko rigenga itangazamakuru n’inzego zishinzwe kurigenzura.

 

Ibitangazamakuru nabyo bikaba byarabaye byinshi ku buryo bitakoroha kubikoresha uko ushaka.

 

N’ubwo bamwe mu banyamakuru bafashe iya mbere mu gukwirakwiza urwango mu banyarwanda bikanavamo Jenoside yakorewe Abatutsi, hari bamwe mu banyamakuru bazize ukuri kwabo banazira uko bavutse babura ubuzima muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Mu rwego rwo kwibuka no guha icyubahiro gikwiriye abanyamakuru bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, Umuryango turabagezaho urutonde rw’abagera kuri 50 dukesha inama nkuru y’itangazamakuru (MHC). Ni urutonde rwashyizwe ahagaragara mu mwaka wa 2011, gusa si rwo rwa nyuma kuko hari andi mazina agenda atangwa n’imiryango ndetse n’inshuti z’izi nzirakarengane.

 

Dore amazina y’abanyamakuru 50 bazize Jenoside yakorewe abatutsi, n’ibitangazamakuru bakoreraga.bakundwaga n’abatari bake.

 

ORINFOR (RBA)

 

1. RUBWIRIZA Tharcisse

 

2 .MWUMVANEZA Médard

 

3. GASANA Cyprien

 

4. KARAKE Claver

 

5. KARAMBIZI Gracien

 

6. KARINDA Viateur

 

7. RUDAHANGARWA J. Baptiste

 

8. SEBANANI André

 

9. KALISA Callixte

 

10. NSABIMANA Emmanuel

 

11. BUCYANA Jean Bosco

 

12. MBUNDA Felix

 

13. MUNYARIGOGA Jean Claude

 

14. NSHIMIYIRYO Eudes

 

LE PARTISANT

 

15. HABINEZA Aphrodice (SIBO)

 

LE TRIBUNE DU PEUPLE

 

16. MUKAMA Eugène

 

17. HATEGEKIMANA Wilson

 

18. GAKWAYA Eugène

 

19. RUGAJU Jean Claude

 

LE FLAMBEAU

 

20. BAZIMAZIKI Obed

 

21. KARINGANIRE Charles

 

22 .MUNANA Gilbert RAFIKI

 

23. KAYIHURA Octave

 

24. NTAGANZWA Alexis

 

KINYAMATEKA

 

25. NKUBIRI Sylvestre

 

26. MUGANZA Clement

 

27. KAYINAMURA M.Beduwa

 

28. SERUVUMBA Anastase

 

LE SOLEIL

 

29. KAYIRANGA Marcelin

 

30. MUKAMUSONI Jeanne d’Arc

 

31. BURASA Prisca

 

ISIBO

 

32. MURERAMANZI Néhémie

 

KANYARWANDA

 

33. NKUNDIMANA Joel

 

34. MUTESA Donat

 

KANGUKA

 

35. RWABUKWISI Vincent (RAVI)

 

36. MBARAGA Wellars

 

KIBERINKA

 

37. SHABAKAKA Vincent

 

38. NYIMBUZI Aloys

 

39. KAMANAYO Théotime

 

RWANDA RUSHYA

 

40. KAMURASE Martin

 

41. MUDATSIKIRA Joseph

 

42. KAMEYA André

 

L’OBSERVATEUR

 

43. MUNYAKAZI Bernard

 

ABIKORERAGA KU GITI CYABO

 

44. MBUGUJE Sixbert

 

45. MUKAMANA Winifried

 

46. RUKUNDO Emmanuel

 

47. RUTSINDURA Emmanuel

 

48. RUTSINDURA Alphonse

 

49. RWEMARIKA Claude

 

50. TWAGIRAMUNGU Felix

 

TWIBUKE TWIYUBAKA

SRC: Umuryango