Umubyeyi arahigishwa uruhindu na RIB nyuma yo gushyira ku ngoyi umwana we amuhora amafaranga 200RWF

Umubyeyi arahigishwa uruhindu na RIB nyuma yo gushyira ku ngoyi umwana we amuhora amafaranga 200RWF

  • Yaziritse umwana we amaboko ari inyuma

  • Umugore wazirikiye amaboko inyuma umwana we arashakishwa na RIB

Apr 06,2022

Urwego rw'igihugu rw'ubugenzacyaha (RIB), ruri gushakisha umugore witwa Mukamana Florance ukekwaho kuboha akandoyi umwana we w'imyaka 8 amuziza kwiba amafaranga y' u Rwanda agera kuri magana abiri (200 Frw).

 

Ahagana i saa munani z’amanywa kuwa kabiri tariki ya 5 Mata 2022, mu rugo rumwe rwo mu mudugudu wa Kabaya uri mu kagari ka Cyabagarura, umurenge wa Musanze mu karere ka Musanze ho mu Ntara y'Amayaruguru, hasanzwe umwana uri mu kigero cy’imyaka 8 y’amavuko aboshwe kandi afungiranye mu nzu.

 

Bikekwa ko uwamuboshye ari nyina umubyara witwa Mukamana Florance kubera ko yamwibye ibiceri 200rwf nk'uko bivugwa n’abatabaye basanze atabaza cyane aririra mu nzu.

 

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagari ka Cyabagarura Bwana Niyoyita Ali yatangarije MAMAURWAGASABO dukesha iyi nkuru ko ibi byabaye ndetse bakomeje gushakisha uyu mubyeyi bakeka ko ari we wakoze aya mahano.

 

Niyoyita yagize ati "Ibi byabaye hafi saa 14h30’ aho umugabo yarimo ahinga hafi y’urugo rw’uyu muryango mu mudugudu wa Kabaya hanyuma yumva umwana arira cyane bafunguye basanga azirikiwe amaboko inyuma ari mu nzu, hanyuma umwana ababwira ko nyina ari we wamuziritse amuhora amafaranga ibiceri 200rwf."

 

Uyu muyobozi akomeza avuga ko uyu mwana yahise ajyanwa kuri 'Poste de Sante' ya Cyabagarura kugira ngo avurwe. Uyu muyobozi kandi avuga ko ku bufatanye n'inzego za leta bakomeje gushakisha ukekwaho icyaha ngo akurikiranwe.