Umupira Maradona Yari Yambaye Ubwo Yatsindaga Igitego Cy'intoki Kigahesha Intsinzi Igihugu Cye Ugiye Kugurishwa Akayabo

Umupira Maradona Yari Yambaye Ubwo Yatsindaga Igitego Cy'intoki Kigahesha Intsinzi Igihugu Cye Ugiye Kugurishwa Akayabo

  • Umupira wa Maradona ugiye kugurishwa asaga Miliyari 5 z'amanyarwanda

  • Igitego cy'ikiganza cy'Imana

Apr 06,2022

Ni amateka meza cyangwa amateka mabi mu mupira w'amaguru ubwo Argentina yatsindaga Ubwongereza mu gikombe cy'Isi, Maradona agatsinda igitego akoresheje ikiganza kandi bitemewe.

 

Byari mu mikino y'igikombe cy'Isi cyo mu 1986 ubwo Argentina yahuraga n'u Bwongereza mu mikino ya 1/4 iyitsinda ibitego 2-1 harimo igitego cy'ukuboko cyatsinzwe ku munota wa 51. Icyo gitego cyaje kwitwa igitego cy'ikiganza cy'Imana, ibintu byababaje cyane Abongereza. Umukino ukirangira Maradona yaguranye umwenda n'umukinnyi wo mu kibuga hagati Steve Hodge wanze kuwugurisha kuva icyo gihe.

 

Umwenda Maradona yari yambaye ubwo yatsindaga igitego cy'ukuboko washyizwe ku isoko 

 

Mu myaka 20 ishize, uyu mwenda wari ubitswe mu nzu ndangamurage y'umupira w'amaguru mu Bwongereza iherereye mu mujyi wa Manchester. Hodge yagize ati "Ndishimye kuba uyu mwenda ari njye uwubitse. Uyu mupira usobanuye byinshi ku mateka y'umupira w'amaguru, haba muri Argentina n'u Bwongereza. Ndatekereza ko iki ari cyo gihe ngo uyu mupira ugurishwe".

 

Kuva tariki 20 Mata 2022 uyu mupira uzashyirwa ku isoko ndetse hajye hagenwa igihe cyo gutanga ibiciro ku buryo umuntu uzageza kuri Miliyari 5 z'amanyarwanda ari we uzawegukana.

 

Igitego Maradona yatsinze n'ukuboko 

 

Ubwongereza bwahise busezererwa na Argentina

Tags: