Nta ‘Walk to Remember’ izaba: Uko kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi bizakorwa

Nta ‘Walk to Remember’ izaba: Uko kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi bizakorwa

  • Kwibuka Ku Nshuro Ya 28 Jenoside Yakorewe Abatutsi

  • Ibikorwa biteganyijwe muri gahunda yo Kwibuka Jenoside Yakorewe Abatutsi Ku Nshuro Ya 28

Apr 04,2022

Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Dr Jean Damascène Bizimana yatangaje ko mu rwego rwo kwirinda Covid-19 urugendo rwo kwibuka ‘Walk to Remember’ rwakuwe mu bikorwa biteganyijwe, ubwo Abanyarwanda bazaba bibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi.

 

Mu rwego rwo kwitegura kwinjira mu bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, hamaze iminsi hatangwa ibiganiro mu bitangazamakuru, ku mbuga nkoranyambaga n’ahandi hagamijwe gufasha benshi kumenya byinshi kuri Jenoside.

 

Itegeko No 15/2016 ryo ku wa 02/05/2016 rigenga umuhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, imitunganyirize n’imicungire by’inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi, rivuga ko igihe cyo kwibuka kigizwe n'ibice bibiri; Icyumweru cy'icyunamo no kwibuka mu gihe cy'iminsi 100.

 

Saa tatu za mu gitondo zo ku wa 7 Mata 2022, nibwo hazatangizwa icyumweru cy’icyunamo aho bizabera mu Midugudu yose, ku rwego rw’Akarere icyumweru cy'icyunamo kizatangirira ku rwibutso rwa buri Karere naho ku rwego rw'igihugu kizatangirira ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi.

 

Saa sita z’amanywa, Abanyarwanda bazakurikirana ijambo Nyamukuru ry’uwo munsi, bifashishije Radio cyangwa Televiziyo.

 

Kuva tariki 7 Mata, hazatangwa ikiganiro mu midugudu yose, mu nzego, ibigo na za Minisiteri ikiganiro cyo Kwibuka kizatangwa ku munsi bihitiyemo.

 

Kandi ntibigomba kurenza amasaha abiri kuko iyo bitinze biteza ibibazo by'ihungabana, ndetse uko abantu batindana byorohereza ikwirakwizwa rya Covid-19.

 

Gusoza icyumweru cy'icyunamo bizabera ku rwego rw'igihugu, tariki ya 13 Mata 2022 mbere ya saa sita ku rwibutso rwa Jenoside rwa Rebero.

 

Ibikorwa byo Kwibuka28 mu minsi 100 bizarangwa no Kwibuka ahiciwe Abatutsi muri Jenoside, gushyingura mu cyubahiro cyangwa kwimura imibiri y'abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, gusura inzibutso za Jenoside n'ibindi bikorwa bigamije guha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

 

Kuri iki Cyumweru tariki 3 Mata 2022 mu kiganiro yagiranye na Televiziyo Rwanda, Minisitiri Damascène yavuze ko urugendo rwo kwibuka ruzwi nka “Walk to Remember” kuri iyi nshuro rutazakorwa, mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19.

 

Ati “…Hari hasanzwe hamenyerewe y’uko ku mugoroba habaho urugendo rwo kwibuka ndetse bikanakomereza haba haza ijoro ry’ikiriyo ubu urugendo rwo kwibuka ntaruzaba [Walk to remember]. Byumvikane neza.”

 

“Kubera ko turacyari mu bihe byo kwirinda Covid-19, kandi iyo abantu bagenda bari hamwe baba begeranye byagorana. Twasanze uyu mwaka urugendo rwo kwibuka twarwihorera.”

 

Yavuze ko ikiriyo kizabera kuri Televiziyo, aho impuguke zizatanga ikiganiro ku ngamba zo guhangana n’ihungabana rikigaragara mu bantu. Ariko hazaba hari n’abandi batumirwa barimo n’abahanzi.

 

Minisitiri Damascène avuga ko bitewe n’uko abanyeshuri batari ku ishuri, ibiganiro bateganyirijwe bazabihabwa basubiye ku ishuri. Avuga ko ibigo ari byo bizahitamo umunsi wo gutanga ikiganiro ku banyeshuri.

 

Avuga ko urubyiruko rwinshi rwavutse nyuma ya Jenoside, ari nayo mpamvu bagomba guhabwa iki kiganiro, bagasobanuza n’ibindi bakeneye.

 

Yavuze ko gusura inzibutso, kwibukira ahicikwe abantu n’ahandi biremewe, ariko ko abantu basabwa kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

 

Abakomeje gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi baburiwe:

 

Minisitiri Bizimana yavuze ko ibiganiro byateguwe gutangwa mu gihe cyo Kwibuka ku nshuro ya 28, bizibanda ku gusobanura icyo itegeko ryerekeye Jenoside n’ibyaha bifitanye isano nayo riteganya n’ibindi, mu rwego rwo kugaragariza ukuri abagikomeje gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

 

Yavuze ko n’ubwo abahakana Jenoside bahimbye andi mayeri, bidakuraho ko Jenoside ari icyaha Mpuzamahanga cyemewe ku rwego rw’Isi. Ati “Kuyipfobya, kuyihakana ntibigikunda […].”

 

Avuga ko abahimba ko hari indi Jenoside yabayeho baba bakora icyaha gihanwa n’amategeko. Kandi ko abisunga imbuga nkoranyambaga mu kugoreka amateka bazabihanirwa, kuko Leta y’u Rwanda iri mu biganiro n’abashinze imbuga nkoranyambaga.

 

Damascène yavuze ko hari ushobora kwibaza impamvu abakoresha imbuga nkoranyambaga bapfobya Jenoside badafatwa, avuga ko inzego z’umutekano zidasinziriye. Kandi ko bisaba gukusanya ibimenyetso bigaragaza ko uwo muntu yakoze icyaha.

 

Yakomeje avuga ko abapfobya Jenoside bari mu mahanga bigoye kubageraho, ariko ko hari ibiganiro n’abafite imbuga nkoranyambaga mu nshingano bitanga icyizere.

 

Ati “[…] Turiho turaganira n’abafite ziriya mbuga nka Youtube, Facebook, Twitter tubereka ko imvugo zose zihamagarira kwigisha urwango, kwigisha ivangura, kwigisha amacakubiri, zipfobya Jenoside zidakwiye kwemererwa gukoreshwa. Ni ibiganiro Leta y’u Rwanda yatangiye n’izo nzego.” 

 

Minisitiri Damascène yatangaje ko Leta y’u Rwanda iri mu biganiro n’abashinze imbuga nkoranyambaga kugira ngo bakumire abakomeje gupfobya Jenoside 

 

Ministiri Damascène yavuze ko ahazabera igikorwa cyo kwibuka kidakwiye kurenza amasaha abiri mu rwego rwo kwirinda Covid-19