Juno Kizigenza yahishuye byinshi ku bucuti bwe na Ariel Wayz, uko bahuye, icyo bapfuye ndetse n'indirimbo yakoze kubera we

Juno Kizigenza yahishuye byinshi ku bucuti bwe na Ariel Wayz, uko bahuye, icyo bapfuye ndetse n'indirimbo yakoze kubera we

  • Urukundo rwa Juno Kizigenza na Ariel Wayz

  • Juno yavuze ko indirimbo aherutse gusohora yayihimbiye Ariel Wayz

  • Indirimbo Juno Kizigenza yahimbiye Ariel Wayz

  • Indirimbo Urankunda ya Juno Kizigenza

Apr 02,2022

Umuhanzi Juno Kizigenza uri mubahanzi bagezweho muri iyi minsi yavuze ukuri k’umubano we na Ariel avuga ko ari umuntu usobanuye ikintu kigari k’ubuzima bwe anavuga ko indirimbo aherutse gusohora ariwe yayihimbiye yumvikanamo umubabaro n’agahinda aterwa no kubona ariel ababaye kandi amukunda.

 

Uyu muhanzi yavuze umubano we na Ariel uko watangiye kugeza ubwo baba inshuti magara ariko bikarangira nabyo bishize mumvugo yo gutebya yagize ati  "Twasangiye ubusa birangira twitana ibisambo."

 

Mukiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Isimbi Tv yavuze uko umubano wabo watangiye ati "Ku munsi wa mbere twahuye ngiye gukora indirimmbo ’Mpa Fomular’ ati nge narimuzi kuko asa n'uwakoze umuziki mbere yanjye kandi nari umufana we, icyo gihe turamenyana, dutangira kujya duhurira ahantu henshi kubera ko duhuje inshuti, tuza no guturana Kabeza, ubushuti bwacu bukomeza kwaguka tugera ubwo tunakorana indirimbo’A Way’ yanatugiriye umumaro ku mpande zombi kuko na nyuma twagiye tubona ibiraka bitandukanye kubera yo."

 

Uyu munyamakuru yakomeje amubaza niba barakundanaga nkuko abantu babizi ariko avuga ko yari inshuti ye ya hafi nkuko babitangazaga na mbere, amubajije ku mafoto yabo yakunze kujya hanze basomana kandi bavuga ko badakundana yavuze ati "hari aba Best Friend batwika bro’ ibi byasekeje uyu munyamakuru aboneraho kumubaza uko ababyeyi babyakiraga yagize ati "Ababyeyi rero hari ukuntu birengagiza ukagirango nta nikintu bazi ati uretse ko na mama wange ari umufana wange ukomeye ati kuko niyo naraburiza mama yakomeza akamfana."

Juno yakomeje avuga ko n’ubwo ibintu byinshi byajyaga hanze atari ko babaga babishka ndetse byanababangamiraga cyane kubona ibintu batifuza kugaragaza babisanga hanze.

 

Yakomeje avuga ko akunda ubuzima bw’ukuri ahamya ko ibyo abantu bose babonaga byari ukuri.

 

Uyu muhanzi yahamije ko we na Ariel bahagaritse ubucuti bwabo kubera ko hari bimwe batumvikanyeho bagahitamo gukomeza inzira ya buri wese kugiti cye kandi ko nta kintu na kimwe yigeze yicuza mu bucuti bagiranye.

 

Juno yongeye kuvuga ko kuba yarakuyeho Verine kunzara ariwe wabishatse cyane ko no kuyishyiraho ntawamugiriye inama anahamya ko ibyavuzwe byose yarabizi ko bizavugwa ariko we icyo yashakaga yakigezeho kandi byamubyariye ikintu gikomeye.

 

INDIRMBO URANKUNDA JUNO YAHIMBIYE ARIEL WAYZ