Umugabo yatunguye isi akorera umwana we igifaro gikoze mu biti maze batembera umugi

Umugabo yatunguye isi akorera umwana we igifaro gikoze mu biti maze batembera umugi

  • Umugabo yakoze burende mu biti

  • Umugabo yakoze imodoka mu biti bitungura benshi

  • Byamutwaye amezi atatu ngo akorere umuhungu we imodoka imeze nk'igifaro

  • Umugabo yagaraye atemberana n'umwana we mu modoka y'ibiti bikoreye

Mar 31,2022

Umugabo wo muri Vietnam, yatanze amafaranga menshi ndetse n’igihe kirekire kugira ngo akorere umwana we BURENDE yo mu biti [ntirwana intambara, ni imodoka isanzwe].

 

Uyu mugabo witwa Truong Van Dao akaba aturuka mu Ntara ya Bac Ninh mu Burasirazuba bw’umurwa mukuru wa Hanoi, yagaragaye mu mashusho ari kumwe n’umwana we w’umuhungu w’imyaka itatu bari muri BURENDE y’ibiti yamukoreye.

 

Buri cyumweru, uyu mugabo Truong Van Dao nibwo yakoraga iyo BURENDE, aho yayikoze agendeye ku cyimodoka cy’Intambara cyakozwe n’Abafaransa cyizwi nka ‘EBR105’.

 

Nubwo iyi modoka yo mu biti imeze nka BURENDE, ariko ntikoreshwa mu ntambara, ngo nuko uyu mugabo yifuje kuyikora mu ishusho ya BURENDE ndetse ikaba yaruzuye ifite Metero 2,8m.

 

Truong Van Dao yabwiye ibiro ntaramakuru by’Abafaransa AFP ko nta kindi yashakaga gukora usibye kwinezeza no kunezeza umuhungu we.

 

Ati: “Njyewe n’umuhungu wange biba bisekeje kutubona tugenda muri BURENDE, kandi ntakindi tugamije kuyikoresha uretse kwirira umunyenga kandi iyi ntago ikoreshwa mu ntambara.”

 

Uyu mugabo w’imyaka 31 y’amavuko, avuga ko iyi modoka igaragara nka BURENDE, ayifata nk’imodoka isanzwe kandi akaba yarashakaga gukora igitangaza

 

Iyi modoka yayikozwe yifashishije ibindi bice by’imodoka yari ishaje, aho byamutwaye amezi atatu kugira ngo ayirangize.

 

Imbere ni imodoka isanzwe kuko ifite ahajya peteroli, amavuta nk’ibisanzwe ndetse ikaba ifite aho bahindurira vitensi nk’izindi modoka zose zisanzwe.

 

Yavuze ko igice cyamugoye cyane gujyikora, ari amaringi y’amapine abasha guhura neza nuko iyi modoka imeze.

Dao ubu yamaze kujya mu bantu bakoze ibitangaza nyuma yo gukora iyi BURENDE yo mu biti ishobora kugenda ku muvuduko w’ibirometero 25/h ku isaha.

 

Burende nyazo zimeze nk’iyo modoka ya Dao, zifite amateka akomeye muri Vietnam kuko biri mu byahitanye abantu benshi mu ntambara yahuje u Bufaransa, Leta Zunze Ubumwe za America n’u Bushinwa.

Tags: