Dore ibyo wakorera umukunzi wawe muri mu rugo bikamunezeza cyane

Dore ibyo wakorera umukunzi wawe muri mu rugo bikamunezeza cyane

Mar 30,2022

Kumara umyanya murugo n’umukunzi wawe bishobora kurambirana mugihe ntakintu cyo gukora mufite cyangwa ahantu ho gutemberera ariko hari ibintu byinshi ushobora gukorera umukunzi wawe akishimira kumarana nawe umwanya munini mugihe muri murugo.

 

1. Mubaze ibibazo bishimishije:

 

Mu gihe uri kumwe n’umukunzi wawe murugo kugirango umurinde kurambirwa cyangwa kwishimira umwanya munini mugiye kumarana ushobora kwifashisha ibibazo bitandukanye ariko bishimishije bitamusaba gutekereza cyane, ibi biba byiza kuko mwembi bibafasha kumenyana birushijeho no kurushaho kwiyegereza umukunzi wawe.

 

2. Mwereke Filime wakundaga mubwana bwawe:

 

Kumwereka Filme wakunze mu bwana bwawe ni kkimwe mubintu umukunzi wawe ashobora kwishimira ndetse bikamurinda kurambirwa n’irungu mugihe ntacyo gukora yarafite kubera kuyirebana amatsiko no gushishikazwa no kumenya icyo wakundaga ukiri muto akabyishimira.

 

3. Mubyinire indirimbo ukunda

 

Ni byiza ko wirekura uKabyinira umukunzi wawe kuko biri mubintu bishobora kumushimisha ndetse akishimira kumarana nawe umwanya munini gerageza kubyina uko ushoboye bishoboka nawe umubyinishe bibafashe kwishimira umunsi wanyu cyangwa ibihe murimo.

 

4. Tegura iwawe nkahantu ho gusohokera(Pikiniki)

 

Urashobora guhindura ibitekerezo byumuntu kukintu gito cyane kuburyo abona ko ari ahantu hadasanzwe, ushobora gutegura hanze wifashishije ibitambara hanyuma akaba ariho utegurira amafunguro y’uwo munsi ibyo bintu umukunzi wawe yabyishimira kandi ntarambirwe kumara umwanya murugo.

 

5. Mufashe gutegura ifunguro

 

Hari abantu benshi usanga hari imiririmo bafata nkaho itabareba bakumva ko yagenewe bamwe, ariko ntago ariko byakagenze ni byiza ko wubaka ubumwe hagati yawe n’umukunzi wawe mugafatanya gukora buri kimwe kuko bimutera imbaraga no kwiyongera mu bumenyi bwo gukora ikintu runaka mu gihe mwashyize hamwe kandi mukishima mwese hatajemo kubazanya ngo ese ko watinze ,ko byagenze gutya nibindi byinshi bitewe n’uko mwakoreye hamwe.

 

6. Gerageza gukora ikintu gishya

 

Ni byiza ko umukunzi wawe abona ikintu gishya mugihe muri kumwe murugo kandi cyiza, ushobora gushaka imikino mutari musanzwe mukina ariko ukamenya neza uko umukunzi wawe ameze mbere yo kumushakira udushya kandi ukabanza ukamenya neza niba ari bwishimire ikintu gishya ugiye kumukorera cyangwa kumwereka.