Haraca uwambaye: Ibihugu 5 bizahagararira Afurika mu gikombe cy'isi birara bimenyekanye. Uko imibare ihagaze

Haraca uwambaye: Ibihugu 5 bizahagararira Afurika mu gikombe cy'isi birara bimenyekanye. Uko imibare ihagaze

  • Igikombe cy'isi kizabera muri Qatar

  • Imikino ya kamarampaka yo kwerekeza mu gikombe cy'isi

  • Misiri na Senegal zirongera zesurane, Nigeria na Ghana na bo ruraba rwambikanye

  • Sadio Mane agiye kongera guhangana na Mohamed Salah

Mar 29,2022

Gutanga ikiruhuko mu gihugu hose, kurara amajoro n’amanywa hashakwa inzira yabambutsa inyanja n’imyiteguro ihanitse, mu bidasanzwe ibihugu bitandukanye bihataniye itike y’igikombe cy’Isi 2022 byafashe hasi no hejuru ngo bishake umusaruro mwiza mu mikino yo kwishyura ya kamarampaka iteganyijwe muri iri joro.

 

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 29 Werurwe 2022, mu bihugu bitandukanye byiganjemo ibyo mu Majyaruguru ya Afurika hateganyijwe ibirori by’imikino yo kwishyura ya kamarampaka iza kugaragaza ibihugu 5 bizahagararira umugabane wa Afurika mu irushanwa ry’igikombe cy’Isi kizabera muri Qatar mu mpera z’uyu mwaka wa 2022.

 

Imikino ibanza ya kamarampaka yakinwe mu cyumweru gishize yagaragaje isura idasanzwe ku makipe y’Abarabu yagaragaje imbaraga nyinshi n’inyota yo kwerekeza muri Qatar muri iri rushanwa rikomeye kurusha andi ku Isi, ninde ubona iyi tike, ninde usigara mu minota 90 y’urubanza rutoroshye?

 

Amakipe y’ibihugu 5 azahagararira umugabane wa Afurika mu gikombe cy’Isi 2022 ararara amenyekanye, haribazwa niba Misiri yongera gusuzugurwa na Senegal ku nshuro ya kabiri nyuma yo kuyitwara igikombe cya Afurika mu kwezi gushize.

 

Nigeria vs Ghana (0-0)

Leta ya Nigeria yatangaje ko kuri uyu wa Kabiri abantu bakora igice cy’umunsi ubundi bakajya kureba umukino ubahuza na Ghana mu gushaka itike y’igikombe cy’isi cya 2022 kizabera muri Qatar mu Ugushyingo uyu mwaka.

 

Perezidansi ya Nigeria yategetse ko inzego zose za Leta zifunga nyuma ya saa sita, abakozi ba Leta bakajya gushyigikira ikipe y’igihugu, Super Eagles mu mukino wa nkamarampaka wo gushaka itike yo kwerekeza muri Qatar 2022, ndetse bashyirirwaho na Bus z’ubuntu ziza gutwara abafana ku kibuga.

 

Umukino ubanza wahuje ibi bihugu wabereye i Kumasi warangiye banganya 0-0, bishyira mu mwanya mwiza Nigeria wo gukora iyo bwabaga imbere y’abafana babo batsinda Ghana, banakatisha itike y’igikombe cy’Isi.

 

Muri uyu mukino Nigeria irahabwa amahirwe menshi yo gutsinda Ghana.

 

Sénégal vs Misiri (0-1)

 

Uyu mukino usobanuye byinshi cyane ku baturage b’ibihugu byombi, nyuma yahoo mu kwezi gushize Senegal yababaje cyane Misiri ikayitsindira ku mukino wa nyuma w’igikombe cya Afurika ‘CAN 2021’ ikayitwara igikombe, haribazwa niba iyisubira iakanayibuza kujya mu gikombe cy’Isi.

 

Umukino ubanza wabereye i Cairo, Misiri yihagazeho mu rugo ihakura intsinzi y’igitego 1-0, gusa urugamba rukomeye cyane ruri i Dakar mu ijoro ryo kuri uyu wa kabiri imbere y’ibihumbi by’abafana.

 

Misiri kugira ngo ibone itike y’igikombe cy’Isi, birayisaba kwihagararaho ikarinda igitego yatsindiye mu rugo ariko ikirinda kwinjizwa igitego muri Senegal cyangwa igashaka uko yatsinda uyu mukino, mu gihe gutsindwa ibitego 2 ariko yo itatsinze, bihita biyisezerera muri iri rushanwa.

 

Misiri isezerewe waba ari umwaka mubi kuri iki gihugu cyaba gisuzuguwe na Senegal mu gihe kitarenze amezi abiri gusa.

 

Maroc vs RDC (1-1)

 

Ni umukino usobanuye byinshi ku buzima bw’abanye-Congo bifuza kongera kwandika amateka yo gukina igikombe cy’Isi baherukamo mu 1974 ubwo DRC yitwaga Zaire.

 

DR Congo irasabwa gutsindira Maroc mu rugo mu mukino wo kwishyura kugira ngo ibone itike yo kuzitabira igikombe cy’Isi 2022 nyuma yo kunganyiriza kuri Stade de Martyrs i Kinshasa igitego 1-1 mu mukino ubanza wakinwe mu cyumweru gishize.

 

Ni umukino ukomeye ndetse utaza korohera abanye-Congo, kuko intsinzwi iyo ariyo yose baza kugira i Rabat iza kubakura mu irushanwa burundu.

 

Algeria vs Cameroon (1-0)

 

Uyu mukino bisa nkaho Algeria yawusoreje i Yaounde mu cyumweru gishize ubwo yatsindiraga Cameroun mu rugo igitego 1-0.

 

I Alger mu mukino wo kwishyura muri iri joro, Cameroun irasabwa intsinzi iri hejuru y’igitego kimwe ariko ikirinda kwinjizwa igitego icyo aricyo cyose kugira ngo ibone itike iyerekeza muri Qatar mu mpera z’uyu mwaka.

 

Algeria yakoze akazi gakomeye mu mukino ubanza, irasabwa kwihagararaho mu mukino wo kwishyura ntiyinjizwe igitego, intsinzi iyo ariyo yose irageza abanya-Algeria muri Qatar.

 

Tunisia vs Mali (1-0)

 

Tunisia iheruka gutsindira Mali i Bamako mu mukino ubanza igitego 1-0, byitezwe ko itaza kugorwa na gato n’umukino wo kwishyura ubera i Tunis, ahitezwe n’ubundi intsinzi ya Tunisia imbere y’abafana bayo inakatisha itike y’igikombe cy’Isi 2022.