Abasore: Dore abakobwa udakwiye kwisukira niba udafite amafaranga menshi bitabaye ibyo uzahura n'uruva gusenya

Abasore: Dore abakobwa udakwiye kwisukira niba udafite amafaranga menshi bitabaye ibyo uzahura n'uruva gusenya

Mar 28,2022

Kumenya imico n'imyitwarire y'umukobwa ugiye gutereta ni ingenzi cyane kuko bigufasha kumenya uko umwitwaraho, ukamenya niba koko agukunda cyangwa hari ikindi agukurikiranyeho bityo bikakurinda kuzicuza.

 

Dore bamwe mu bakobwa ukwiye kwirinda gutereta niba udafite amafaranga ahagije nk'uko urubuga Elcrema rubitangaza:

 

1. Umukobwa w’uburanga buhebuje cyane

 

Igihe cyose uzanye umugore w’uburanga buhebuje kandi udafite amafaranga ahagije yo kumwitaho, uzamenye ko wikururiye indwara y’umutima. Uko ageze hanze abagabo bamukanuriye baramwifuza bikomeye ndetse abafite ku ikofi bagatangira gushaka kumuha ibyo adafite, uwo mugore nawe iyo adafite umutima ukomeye agatangira kwemera izo mpano uzamenye ko kakubayeho bamujyanye birangiye.

 

Mwene aba bagore (abakobwa) bahora bakeneye byinshi byo kwiyitaho nko gukomeza uruhu rwabo ngo rukomeze kubengerana mu gihe udafite ibyo akeneye ntabwo azemera gusa nabi ahubwo azafata bimwe abagabo bo hanze bamuha.

 

2. Abakobwa bafite ikimero gikurura abagabo

 

Umukobwa (umugore) ashobora kuba adafite isura ikurura abagabo ariko akaba afite imiterere ibakurura, mwene uyu uko asohotse azunguza ikibuno ku muhanda, abagabo benshi bava mu byabo, mwene uyu iyo umufite umutima wawe uhora uhagaze igihe cyose atari mu rugo, ibi rero bigora benshi kubana nabyo ndetse bikagera aho na wa mugore akakwinubira ko umufuhira bikabije kandi udafite ibyo akeneye byose.

 

3. Umukobwa ukunda impano cyane

 

Uyu impamvu udakwiye kumuzana ni uko agatima ke gahora gakeneye kwakira atitaye ku byo yakira aho bivuye. Uyu numuzana agasanga ibyo ufite mu rugo byose nawe arabifite, azakenera ibindi bishya kandi wowe udafitiye ubushobozi. Mu gihe rero uzaba udashoboye kumuha byose ashaka n’ubundi birangira asubiye hanze gushaka za mpano akeneye. Ukwiye kwitonda.

 

4. Umukobwa ugira amagambo menshi

 

Nubwo bavuga ngo abakobwa bagira amagambo ariko burya si bose ndetse n’amagambo bagira ntahura. Hari bamwe bakunda ibihuha uko byaba bimeze kose, mwene uyu rero bisaba ngo niba umuzanye ube ufite amafaranga ku buryo ujya kumutuza aha wenyine adahura n’abanyamagambo benshi.

 

Ni ukubera ko iyo aba mu kajagari ahura n’abandi bagore buri munsi wisanga ugomba gukemura amatiku bitabaye ibyo birangira bibyaye ibibazo.

 

5. Umukobwa ukunda ibintu bihenze

 

Umukobwa ukunda ibintu bihenze aragora kumunezeza kuko igihe cyose aba yifuza ko umuha ibintu bihenze cyane ku buryo nta bushobozi ufite bwo kubimugurira mutamarana kabiri. Umukobwa nk'uyu ugomba kumutereta ari uko wizeye umufuka wawe,  uzi neza ko igihe cyose ashatse ibintu bihenze uzajya ubimubonera.

Tags: