Umukobwa wa Pasiteri yabyinishije Timaya karahava kugeza yizihiwe amuha 300RWF - AMAFOTO

Umukobwa wa Pasiteri yabyinishije Timaya karahava kugeza yizihiwe amuha 300RWF - AMAFOTO

  • Timaya yemereye Ange Bebe kuzamushyira mu ndirimbo ye nyuma yo kumwemeza

  • Ange Bebe yabyinishije Timaya ibyuya biramurenga

  • Timaya yahaye Ange Bebe amadorari 300 kubera kubyina neza

Mar 27,2022

Abitabiriye igitaramo cya Timaya banyuzwe n’uburyo uyu muhanzi yitwaye ariko by’umwihariko bishimira kubona uburyo abakobwa bakaragaraga umubyimba mu ndirimbo ze. Muri abo harimo Kwizera Ange uzwi nka Ange Bebe usoje umuziki ku Nyundo witegura gushyira hanze indirimbo.

 

Ange Bebe ni umwe mu bakobwa batazibagirana mu gitaramo cyaraye kibereye kuri Canal Olympia cya Kigali Jazz Junction cyasusurukijwe n’abanyamuziki n’abahanzi batandukanye barangajwe imbere na Timaya. Iki gitaramo cyabeye ku mugoroba w'uyu wa Gatanu tariki 25 Werurwe 2022.

 

Ubwo uyu mugabo yageraga ku rubyiniro saa 23:44 yaririmbye indirimbo ze nshya n'iza cyera kandi zose wabonaga ko zanyuraga abitabiriye, akajya anyuzamo agahamagara inkumi ku rubyiniro zifite imiterere ishamaje nk'uko yabivugaga.

 

Muri abo harimo Ange Bebe usoje amasomo mu ishuri ry’umuziki rya Nyundo witegura gushyira hanze indirimbo mu minsi micye iri imbere. Yagize ati: ”Mu busanzwe ndi umuhanzikazi uretse ko nkunda no kubyina.”

 

Agaruka ku isezerano yahawe na Timaya baraye babyinannye ku rubyiniro n’amafaranga yamuhaye, yagize ati: ”Mu kuri numvaga nishimye ku buryo n’amafaranga yashyize mu mifuka itatu hamwe amadorali 100 n'ahandi ntabimenye.”

 

Yongeraho ati: ”Nabimenye bambwiye nsubiye hasi nsanga mfite amadorali magana 300 (300,000 Frw) ntegereje kureba ko ibyo yansezeranije azabikora akazashyira mu mashusho y’indirimbo ye nk'uko yabivuze.”

 

Akomoza ku mushinga w’indirimbo afite n'aho ubushobozi abukura bwo gukora umuziki ati: ”Nabanje kwiga umuziki, sinashatse kuwujyamo nubwo nawukundaga ntarawiga. Ariko nyuma yo gusoza muri 2020 no kubona abamfasha mu muziki barimo na Manager wanjye uba New York ubu nditeguye.”

 

Ange Bebe yakomeje agira ati: ”Namaze gutunganya indirimbo yanjye ya mbere mu buryo bw’amajwi ariko amashusho araza gufatwa vuba ku buryo nyuma yo kwibuka gato nzahita nyishyira hanze kandi nizera ko izanyura abanyarwanda kandi mbasaba no kuzashyigikira.”

 

Yavuze ko umuziki awumazemo igihe nubwo ataratangira gushyira hanze ibihangano bye, ati: "Ibijyanye kandi no gukora umuziki ni ibintu nakuriyemo, Papa ni umupasiteri muri ADEPR."

Ange Bebe usoje mu ishuri ry'umuziki rya Nyundo

Aritegura gushyira hanze indirimbo ye ya mbere

 

Ange Bebe yasezeranijwe na Timaya kuzamushyira mu mashushso y'indirimbo

Tags: