Nta cy'ubu cy'ubusa! Umukobwa yatse ababyeyi be amafaranga ibigumbi 5RWF nabo bamusaba kubanza gukora akazi k'ingufu

Nta cy'ubu cy'ubusa! Umukobwa yatse ababyeyi be amafaranga ibigumbi 5RWF nabo bamusaba kubanza gukora akazi k'ingufu

Mar 23,2022

Umukobwa w’inkumi wo mu gihugu cya Nigeria urangije amashuri, abinyujije ku mbuga nkoranyambaga yatangaje ko ubuzima bwo hanze y’ishuri yasanze butameze nk’uko yabubwirwaga akiri ku ntebe y’ishuri. Mu minsi ishize, uyu mukobwa aherutse gusaba ababyeyi be 2,000 Naira mbere yo kuyamuha babanza kumuha umurimo akora.

 

Mu mashusho ndetse n’amafoto uyu mukobwa yashyize ku rubuga rwa Facebook yamugaragazaga ari gukora akazi k'imbaraga, ahakorerwa imirimo y’ubwubatsi nk’uko yari yabisabwe n’ababyeyi be nyuma yo kubasaba amafaranga.

 

Iyi nkumi yitwa Ekele Oyibo Patricia ku rubuga rwa Facebook, mu nkuru ye yavuze ko kuva yarangiza amashuri ye yasanze ubuzima bwo hanze bugoye cyane, ndetse ko yasanze butandukanye n’uko yabubwirwaga akiri ku ntebe y’ishuri.

 

Yakomeje avuga ko aherutse gusaba ababyeyi be ubufasha bw’amafaranga, ariko akaza gutungurwa n’uko bamusabye kubanza kugira icyo abakorera. Ekele yagize ati: “Mperutse gusaba 2,000 Naira (5,000 Frw) nyakeneye byihutirwa, ababyeyi banjye mbere yo kuyampa bansaba gukora akazi k’imbaraga.”

 

Uyu mukobwa ukiri muto, mu mashusho yashyize ku rubuga rwa Facebook yumvikanaga avuga ko aka kazi k’imbaraga yakoraga katoroshye, ndetse ko abagakora abubaha cyane.

 

Ekele kandi yasangije abakunzi be ifoto imugaragaza yishimye cyane, afite aya mafaranga yari amaze guhambwa n’ababyeyi be nyuma yo gukora umurimo bari bamusabye gukora.

 

Mbere yo guhabwa amafaranga yasabye, yasabwe kubanza gukora umurimo ababyeyi be bamuhaye

Ekele mu byishimo nyuma yo guhabwa amafaranga 

 

Mu bitekerezo bitandukanye byatanzwe kuri iyi nkuru, abatari bacye babwiraga uyu mukobwa ko kuba yemeye gukora umurimo yasabwe n’ababyeyi be ari byiza, ndetse ko kuba yabonye aya mafaranga yabanje kuyakorera bizatuma amenya agaciro kayo.