Umusore si igihagararo gusa: Dore uko wakwigarurira umukobwa w'ikizungerezi abasore bose babona bakava mu byabo

Umusore si igihagararo gusa: Dore uko wakwigarurira umukobwa w'ikizungerezi abasore bose babona bakava mu byabo

Mar 23,2022

Niba ukeneye kuba umusore ushamaje ku bagore, banza ube umusore ushamaje kuri wowe ubwawe. Ntabwo ukeneye isura nziza cyangwa kubaka umubiri nk’ibyateye ubu, ukeneye kuba wowe.

 

DORE IBIZAGUFASHA KUBA UMUSORE W’IGITANGAZA 

 

1. Banza ube umusore uyoboye abandi: Niba ufite ibyo ukora, ba umuyobozi wabyo wa mukobwa ukureba abone ko hari ibyo ugenda ugeraho.

 

2. Gira intego mu buzima: Ubusanzwe umusore mwiza, arangwa n’intego kandi akarwanira kuzigeraho. Tangiza kompanyi ikora ibintu runaka, shaka ukuntu wakora itsinda rifasha abafite ibibazo,…Umusore ufite intego aruta ufite amafaranga mu ntoki cyangwa mu mufuka.

 

3. Gira udushya: Abakobwa bakunda umuntu ugira udushya, niba nta dushya ufite n'iyo wagira umubiri mwiza ute, ntabwo uzigera ukurura umukobwa ufite ubwenge. Iga gukora utuntu twinshi kandi vuba, iga indimi nshya, iga ibintu bitandukanye maze wiyicarire, ibizungerezi bizakuzenguruka.

 

4. Ubaka inshuti: Buriya umuntu uzi kubana aba afite amahirwe menshi ahariho hose. Yobora itsinda mukorana, ba umuyobozi kandi inshuti zawe ushake uko zikugirira icyizere. Abakobwa beza baragutegereje, wowe itegure ube uwo ugomba kuba.

 

5. Ujye wihagararaho: Mu gihe abandi bari kuvuga ngo ‘Yego’, wowe ujye uvuga ngo ‘Oya’. Ntuzabe cishwa aha, umusore mwiza arangiza ibye mbere y’igihe ariko umusore w’umunebwe nta mugabo umuvamo. Higa kandi wubake ejo hawe.

 

Inkomoko: Relrules