Dore ibimenyetso byakwereka ko umuntu agukunda ariko akabiguhisha

Dore ibimenyetso byakwereka ko umuntu agukunda ariko akabiguhisha

Mar 20,2022

Hari abantu bazi guhisha amarangamutima yabo abandi, gusa iyo umuntu atangiye kujya akugiraho amasoni agatangira kwitwara bitandukanye n’uko byagendaga muri kumwe atuma utangira kumwibazaho, ukibaza uti “Ese ambona ate? Muri iyi nkuru uramenya uko wamenya neza ko ari kuguhisha amarangamutima.

 

DORE IBIMENYETSO BIZAKWEREKA KO UYU MUNTU AGUKUNDA CYANE N’UBWO ARI KUBIGUHISHA.

 

1. Iteka aba ahari ngo agufashe: Ese muri iyi minsi ufite inshuti wegera iyo byanze, ubona nta mahitamo ufite byakunaniye neza neza wabuze ubufasha? Ese iyo ukeneye umuntu ubona uwo ubwira? Ese hari umuntu ukuba hafi uko byagenda kose ukaba utamuburana ikintu? Gufashanya ni cyo kintu cya mbere kigaragaza inshuti nzima, inshuti igufasha muri buri kimwe, mu mafaranga (Utanayisabye), mu kukwitaho,.. iyo niyo nshuti yawe kandi ikora uko ishoboye ngo ibiguhishe, niba wowe ubibona genza gake baragukunda.

 

Tukiri kuri iyi ngingo ya mbere, reka tukubwire ko niba mwembi, wowe n’uyu muntu mufite ikintu kibahuza, menya ko ari uwawe uko byagenda kose. Nugira ikibazo azavuga ati “Ndi hano kubwawe” kandi abikore.

 

2. Uyu muntu akwandikira buri mwanya, akanyura no ku mbuga nkoranyambaga zawe: N’iyo mutari kumwe, uyu muntu akora uko ashoboye akamenya amakuru yawe, aba ashaka kuguma amenya uko umeze. Uyu muntu akunda buri kimwe cyawe. Mu gitondo azakwandikira, nimugoroba na saa sita azamenya uko umeze.

 

3. Uyu muntu afuhira abandi bantu bakuri iruhande (Bari mu buzima bwawe): Umuntu ugukunda cyane ariko akabiguhisha, afuhira abantu bose bakuri iruhande, abantu bari mu buzima bwawe aba yumva bose yabakuramo agasigaramo wenyine. Iyo wasohokanye n’abandi bantu cyangwa wabashyize ku mbuga nkoranyambaga zawe arafuha cyane kandi mutanakundana, ataranakubwiye ko agukunda.

 

4. Akwitaho kabone n’ubwo waba uri kumwe n’abandi bantu: Umuntu ugukunda ashobora kugusanga mu bandi akaguhagurutsa akakwereka ahandi heza wicara, ntiyite ku maso y’abakuri iruhande. Uyu muntu uba atarabikubwiye akwitaho, n’iyo uri kuvuga aguha umwanya we wose. Iteka aba ashaka gutangiza ibiganiro nawe, ariko akabura aho abihera.

 

5. Amarana igihe nawe ariko utazi icyo agamije: Iyo ushaka umuntu ushaka uburyo umugumana. Uyu nawe ashaka uburyo akugumana ariko ntavuge impamvu yabyo. Uzisanga ariwe muntu mumarana igihe kurenza abandi.

 

6. Arangwa no kwijijisha cyane: Umuntu ugukunda ariko yarabihishe, uyu munsi uzumva akeneye ko muvugana, ejo usange yiburishije ntawuhari, gutyo gutyo. Uyu muntu ntazatinda kukubwira ko agukunda kandi cyane.

 

Inkomoko: Wikihow