Mu mafoto reba uko ubukwe bwa  Murebwayire Irene witabiriye Miss Rwanda 2019 bwagenze

Mu mafoto reba uko ubukwe bwa Murebwayire Irene witabiriye Miss Rwanda 2019 bwagenze

Mar 19,2022

Murebwayire Irene witabiriye irushanwa rya Miss Rwanda 2019 aherutse gusezerana imbere y’amategeko na Eugene Ishimwe uba mu Buyapani, kuri ubu basezeranye imbere y’Imana bemeranywa kubana akaramata nkuko babihamije n’imbere y’amategeko.

Uyu muhango wabaye kuri uyu wa 18 Werurwe 2022 ubanzirizwa no gusaba no gukwa Murebwayire Irene nyuma yaho aba bombi basezerana kubana akaramata imbere y’Imana murusengero rwa Four Square Kimironko.

Ku ya 27 Gashyantare 2022, nibwo uyu mukobwa yakorewe ibirori byo gusezera ku bukumi yakorewe n’urungano rwe mu birori bimenyerewe nka ‘Bridal shower’.

Eugene wegukanye Irene asanzwe atuye mu gihugu cyo ku mugabane wa Asia cy’u Buyapani, aba bombi bakaba barasezeranye imbere y’amategeko kuwa 17 Werurwe 2022 mu mujyi wa Kigali, Akarere ka Nyarugenge Umurenge wa Nyarugenge.

Murebwayire ni umwe mu bakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda mu 2019 ahagarariye Intara y’Iburasirazuba.

Mu busanzwe, Murebwayire Irene yamamaye mu bikorwa bitandukanye birimo kumurika imideli nko muri Kigali Fashion Week

Nyuma y’uko kandi ku myaka 7 yagaragaye muri filimi ivuga ku mateka ya Jenoside yakorewe abatutsi, yari aherutse mu mwaka wa 2021 gutangira gushyira hanze iyitwa ‘Kanyana’.

Murebwayire Irene yemeranyijwe na Eugene Ishimwe kubana nk’umugore n’umugabo

 

 

 

 

 

Byari ibyishimo k’umugeni n’abamwambariye

 

 

 

Abasaza bishimiye kubona ibirori by’abana

 

 

 

 

 

 

 

Umuhanzi Yvanny Mpano ari mbitabiriye ibi birori