MissRwanda2022: Abakobwa bahatarira ikamba berekanya impano zabo, uwimana ufite ubumuga agaragara abyina indirimbo ya Masamba - VIDEO

MissRwanda2022: Abakobwa bahatarira ikamba berekanya impano zabo, uwimana ufite ubumuga agaragara abyina indirimbo ya Masamba - VIDEO

Mar 17,2022

Ibitekerezo ni uruhumbirajana ku mashusho y’isaha imwe n’amasegonda 06’ agaragaza abakobwa 19 bazavamo Nyampinga w’u Rwanda 2022 berekana impano mu kubyina imbyino gakondo, kuririmba, gushushanya n’ibindi binyuranye.

 

Abamaze kureba aya mashusho batangiye kugaragaza ukwiye kuba Miss Rwanda 2022, hari n’abavuga umukobwa uzegukana ikamba n’ibisonga bye kugeza ku mukobwa uzegukana ikamba ry’umukobwa ukunzwe mu irushanwa [Miss Popularity 2022].

 

Ukoresha izina rya Amahirwe Therese yanditse ahatangirwa ibitekerezo kuri Youtube, avuga ko yanyuzwe n’uburyo Kayumba Darina yitwaye mu kugaragaza impano.  Uyu mukobwa yaririmbye indirimbo ‘Trust Me’ ya Mike Kayihura, ‘Let her go’ ya Passenger n’izindi. Yanagaragaje impano mu kurapa.

 

Yanditse ati “Darina nagukunze nkikubona, uri mwiza, uzi ubwenge, ufite impano nyinshi, wujuje ibikwiye umwari w'i Rwanda. Nkwifurije amahirwe masa, icyo nzi cyo ufite ikamba Imana yakwemereye kuri uriya munsi kandi uzaryishimire uko rizaza kose, twaragukunze cyane."

 

"Ukuntu utacitse intege ikigeragezo kije wubatse urubyiruko rwinshi, bazakugira icyitegererezo mu buzima bwabo ndetse n'abakuze, umuntu ntakwiye kugica intege kandi Imana igukunda.”

 

Nyuma yo kureba aya mashusho, Umutoni Zainab yavuze ko kuri we Kayumba Darina ari we Miss Rwanda 2022, Nshuti Divine Muheto akaba igisonga cya mbere naho Ruzindana Kellia akaba igisonga cya kabiri, Uwimana Jeannette ufite ubumuga akaba Miss Popularity, Saro Amanda akaba Miss Congeniality naho Bahali Ruth akaba Miss Heritage.

 

Mu bakobwa 19 bagaragaje impano harimo Uwimana Jeannette ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga. Uyu mukobwa yagaragaye abyina indirimbo ‘Ikizungerezi’ y’umuhanzi w’umunyabigwi mu muziki w’u Rwanda, Intore Masamba.

 

Mbere y’uko Uwimana agaragara abyina iyi ndirimbo, abategura Miss Rwanda babanje kugaragaza ubutumwa buvuga ko ‘Muri aya mashusho twongeyemo umuziki mu itegurwa ryayo. Ni Uwimana Jeanette ubana n’ubumuga bwo kutumva no kutavuga ubwo yabyinaga gakondo’.

 

Bivuze ko Uwimana Jeannette yabyinnye hanyuma indirimbo ‘Ikizungerezi’ ya Intore Masamba bayihuza n’uburyo yabyinaga hanyuma amashusho arasohoka.

 

Gusa, mbere y’uko iki cyemezo gifatwa, ngo Uwimana yabajijwe niba ntacyo bimutwaye ko iyi ndirimbo yongerwa mu mashusho ye yari amaze gufatwa arabyemera.

 

Uyu mukobwa afite umusemuzi w’ururimi rw’amarenga umufasha kubaza ibibazo, kumvikanisha ibitekerezo bye, kuganira na bagenzi be n’ibindi binyuranye bibera mu mwiherero wa Miss Rwanda 2022.

 

Ku wa 19 Werurwe 2022, ni bwo hazamenyekana umukobwa uzegukana ikamba rya Miss Rwanda 2022 mu birori bizabera mu Intare Conference Arena i Rusororo.

 

Inkuru bifitanye isano: Yakinnye karate kuko afite umukandara wa ‘marron’, undi yaririmbye indirimbo za Meddy: Abahatanye bagaragaje impano zitangaje

 

Uwimana Jeannette ufite ubumuga yagaragaye abyina indirimbo ‘Ikizungerezi’ ya Masamba Intore 

 

Uwimana yarabyinnye, hanyuma umuziki wongerwamo nyuma y’uko bamuganirije.