Umusore yasubije umugore asaga Miliyoni 3 Frw yari yibagiriwe mu modoka birangira nta n'urupfumuye amuhaye ngo amushimire

Umusore yasubije umugore asaga Miliyoni 3 Frw yari yibagiriwe mu modoka birangira nta n'urupfumuye amuhaye ngo amushimire

Mar 16,2022

Umusore witwa Christopher Emmanuel wo mu gihugu cya Nigeria aherutse gusubiza umugore arenga $3,000 yari yibagiriwe mu modoka ubwo yari amutwaye. Nyuma yo guha uyu mugore aya amafaranga ntahabwe ishimwe, byarakaje abakoresha imbuga nkoranyambaga bavuga ko uyu musore yari akwiye gushimirwa.

 

Christopher Emmanuel ukora akazi ko gutwara abantu mu modoka mu mujyi wa Abuja aherutse gushimwa n’abantu batari bacye ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’uko inkuru ye igiye yanze ivuga uko yasubije amafaranga atari macye yari yasizwe mu modoka n’umugore yari atwaye.

 

Inkuru y’uyu musore yatangajwe bwa mbere n’inshuti ye yitwa Lara Wise ku rubuga rwa Facebook. Uyu mugore Lara yavuze ko uyu musore basanzwe baririmbana muri korali ku rusengero asengeramo ndetse ko ari umuntu ugira umurava cyane mu byo akora.

 

Lara yakomeje avuga ko uyu musore nyuma yo kugeza uyu mugore aho yari agiye muri kamwe mu duce two mu mujyi wa Abuja, yaje kubona agapapuro gato mu mwanya w’inyuma kari kasizwe n’uyu mugore.

 

Nyuma yo kugira amatsiko yibaza ikirimo imbere, uyu musore yaje kugafata maze agafunguye asangamo inoti zitandukanye z’amafaranga y’amanyamahanga harimo n’amadolari.

 

Emmanuel yabashije kuyabara maze asanga arenga $3,000 (3,050,379 Frw) utabariyemo andi atari amadolari. Si mafaranga gusa yari arimo kuko uyu musore yasanzemo amakarita atatu ya ATM ndetse na Pasiporo eshatu mpuzamahanga.

 

Nyuma yo kumenya uwataye aka gapapu mu modoka, Emmnanuel yahise ashaka uyu mugore maze arakamuha. Akimara kukabona, uyu mugore yasabwe n’ibyishimo ndetse bigera naho arira amarira y’ibyishimo.

 

Nubwo Emmanuel nta shimwe yigeze ahabwa n’uyu mugore yatangaje ko nta kibazo abibonamo kuko ibyo yakoze byatumye yumva afite amahoro yo mu mutima.

 

Abakoresha imbuga nkoranyambaga banenze uyu mugore, aho bamwe bavugaga ko yagombaga kugenera uyu musore ishimwe n'iyo ryaba rito ariko akamugaragariza ko amushimiye ku by’igikorwa yamukoreye.