Ukraine: Kuva ku ntebe y'ishuri, muri cinema kugera muri Perezidansi. Inkuru y'urukundo itangaje hangati ya Perezida zelensky n'umugore we Zelenska - AMAFOTO

Ukraine: Kuva ku ntebe y'ishuri, muri cinema kugera muri Perezidansi. Inkuru y'urukundo itangaje hangati ya Perezida zelensky n'umugore we Zelenska - AMAFOTO

Mar 16,2022

Bahagurukiye kurwanya ingabo z’u Burusiya zateye muri Ukraine, kandi bakomeje kugaragariza isi ubutwari, ubushake n'urukundo bakunda igihugu cyabo. Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky n'umugore we Olena Zelenska bamaze igihe kirekire baterana ingabo mu bitugu. Bavanye ku ntebe y'ishuri bagerana ku ya Perezidanse.

 

Kuva amakimbirane yatangira, Olena yanze kuva iruhande rw'umugabo we, aho bari muri Ukraine n’ubwo bazi neza ko umuryango wabo, ari wo wa mbere uhigirwa kwicwa n'ingabo z’ u Burusiya.

 

Urukundo rwa Volodymyr na Olena ni urw'igihe kirekire, kuko aba bombi barwisanzemo ubwo bari abanyeshuri muri kaminuza ya Kryvyi Rih National University, mu mwaka wa 1995. Baramenyanye, ndetse ntibatinda gukundana.

 

Mu cyiciro kibanza cya kaminuza, Olena Zelenska yize iby'ubuhanga mu bwubatsi (Civil Engeneering), mu gihe Volodymyr Zelensky we yigaga ibijyanye n'amategeko.

 

Zelensky (Iburyo) mu 1997

 

Mu mwaka wa 1997, urukundo rwaragurumanaga hagati y'aba bombi, ndetse bahitamo gutandukira ibyo bize mu mashuri, bagana mu mwuga wo gutunganya Amafilime, aho bagendanaga umunsi ku wundi.

 

Zelensky, umunyempano mu gusetsa (Comedy), yari atangiye kwamamara no gukundwa na benshi mu bamukurikira, uhereye ku marushanwa y'abanyempano yatsinze, agahita ashyirwa mu itsinda ryitwa "Zaporizhia-Kryvyi Rih-Transit".

 

Mu mpera za 1997, Zelensky yashinze itsinda ry'abakinnyi ba Filime ryiswe 'Kvartal 95' anashyiramo umukunzi we Zekenska nk'umwanditsi (Script writer). Iri tsinda ryakunzwe muri Comedy, Filime ndetse n'ibiganiro ryatambutsaga kuri Televiziyo yitwa 1+1.

 

Ku ya 6 Nzeri 2003, urukundo rwa Zelenky na Zelenska rwateye intambwe ikomeye, bakora ibirori by'ubukwe ndetse bemeranya kubana akaramata. Muri Nyakanga 2004, babyaye Oleksandra, umukobwa wabo w'imfura, mu gihe umuhungu wabo muto Kyrylo yavutse muri Mutarama 2013.

 

Zelensky na Olena utarakundaga kugaragara mu mashusho, bagize uruhare muri 'TV Serie' za Dancing with the starts (2006), Svaty (2008-2012) ndetse na Filime zitandukanye zakunzwe muri Ukraine, u Burusiya ndetse no mu bindi bihugu baturanye.

Muri 2015, Bwana Zelensky yakoze TV Serie yitwa 'Servant Of The people' yakunzwe na  benshi, ndetse iri zina riza guhabwa ishyaka rya politiki ryashinzwe na Zelensky, umugore we ndetse n'inshuti ze mu mwaka wa 2017.

 

Abari abafana b'urwenya bahindutse abafana b'ishyaka, byorohereza Volodymyr Zelensky kwigarurira imitima y'Abanya-Ukraine benshi. Mu mwaka wa 2018, iri shyaka ryemewe na Leta.

 

Zelensky yatunguye benshi yiyamamariza kuba Perezida w'igihugu cye mu matora ya 2019, aho yatsinze ku buryo bworoshye cyane uwahoze ari perezida, Petro Poroshenko, ku kinyuranyo cy'amajwi 50%.

 

Mu matora ya Perezida (2019)

 

Inyandiko y'ikinyamakuru Independent ivuga ko Olena Zelenska atashakaga ko umugabo we yinjira muri politiki isesuye kuko atayikundaga, ariko kubwo gukunda umugabo we byarangiye bahuje ibitekerezo.

 

Ubwo impuha z'ibitero by' u Burusiya zari zikomeje kuba nyinshi, Perezida Zeresky yagize isabukuru y'imyaka 44 y'amavuko, umugore we amubwira ko atazigera amusiga uko byaba kose.

 

Mu butumwa bwaherekeje ifoto kuri Instagram , Olena Zerenska yabwiye umugabo we ko ntacyo atinya iyo bari kumwe, kandi anezezwa no kumubona iteka anezerewe. 

 

Yongeyeho ati ''Turacyafite byinshi imbere hacu kandi duhuje inzozi. Isabukuru nziza rukundo rwanjye! Ndasezerana ko nzaguhora inyuma Buri gihe.''

 

Aba bombi kandi bakunda kugaragara imbere y'itangazamakuru bakora ibimenyetso by'urukundo, ndetse no mu mashusho amwe n'amwe ubwabo bashyira ku rubuga rwa Instagram.

 

Volodymyr Zelensky n'umugore we Olena Zelenska bavutse mu mwaka umwe (1978), aho umugabo yavutse mbere y'umugore ho iminsi 12. Ni icyitegererezo cya benshi mu rukundo, kubera urugendo rw'urukundo barimo kuva mu myaka 27 ishize.

 

Muri iki gihe u Burusiya buri mu ntambara ya Ukraine, aba bombi barahiye ko batazigera bahunga igihugu cyabo, aho bakomeza kubwira abanya-Ukraine ko nyuma na nyuma igihugu cyabo kizatahukana itsinzi.