Ibintu bikmeje kuba bibi ku munyarwenya Ndimbati byavugwaga ko yafunguwe

Ibintu bikmeje kuba bibi ku munyarwenya Ndimbati byavugwaga ko yafunguwe

Mar 15,2022

Ibintu bikomeje kuba bibi ku munyarwenya Uwihoreye Jean Bosco wamamaye nka Ndimbati muri filime z’urwenya na filime mbarankuru hano mu Rwanda.

 

Hashize iminsi mike uyu mugabo atawe muri yombo aho acyekwaho icyaha cyo gusambanya umwana utari wuzuza imyaka y’ubukure.

 

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 14 Werurwe, hazindutse amakuru avuga ko uyu munyarwenya yaba yarekuwe n’urwego rw’ubishinjacyaha buri gukurikirana ikirego cy’uyu mugabo.

 

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha, Dr Murangira Thierry yanyomoje ayo makuru yabyutse asakara mu bitangaza makuru bigiye bitandukanye.

 

Yavuze ko Ndimbati agifunze mu gihe bakiri gukora iperereza ndetse baniga kuri dosiye ye izashyikirizwa ubushinjacyaha mu gihe cyajyenwe n’itegeko.

 

Dr Murangira Thierry yagize ati: “Aracyafunze by’agateganyo, iperereza rirakomeje ku cyaha acyekwaho cyo gusambanya umwana, kandi hari ibimenyetso bifatika bituma agumya gucyekwaho kuba yarakoze icyaha.”

 

Yongeyeho ati: ” Dosiye ye irashyikirizwa ubushinjacyaha mu gihe cyajyenwe n’itegeko.”

 

Uwihoreye Jean Bosco uzwi nka Ndimbati akaba afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Rwezamenyo.

Tags: