Ibyamubayeho biteye agahinda n'ubwo ari we wabyiteye

Ibyamubayeho biteye agahinda n'ubwo ari we wabyiteye

Mar 15,2022

Sintuje kuko narahemutse harigihe kigera ukabura amaho kubwibikorwa byawe uba warakoze cyangwa ukora njyanibaza niba harigihe nzabazwa ibyo nakoze bikantera ubwoba.

 

Hari nijoro mvuye mu kabari nasinze gusa si navugako byari ubwa mbere nsinda nkanduranya kuwo twashakanye gusa uwo munsi ho ubanza nari nanyweye ibitari inzoga kuko ninjiye ntonganya umugabo wange mu bwira nabi bikabije imbere ya bana ba basore ni nkumi n'uko mbona umugabo wange aranyihoreye ntakoma.

 

Maze atangira kubwira ati ”byose dutunze nibyawe kuko nagerageje kukwihanganira byaranze muri macye warakoze kuri byinshi twanyuranyemo”

 

Uri kumva mu magambo macye yari abwiye nange nari nasinze numvaga yikinira Naramubwiye ngo wowe banza ungaburire nako byihorere nagize ibyago byo gushaka nabi shaka karyarugo. Ntiyanyakuye uw'abandi gusa kuko yari amaze iminsi aba mu cyumba cy'abashitsi yahise yihagurukira.

 

Maze umukobwa wacu wimfura aramukurikira ngewe nari nkiri muri Saro ntaragera mu cyumba ndyamam. Nagezemo mbona cyahindutse hariho ikitwa impano yose nigeze guha umugabo wange zirunze ku buriri mu dutako twazo ndetse mbona hari byinshi byavuye mu cyumba byiganjemo imyenda ye gusa si nabitinzeho.

 

Mu gitondo barampamagaye Bose ndavuga umugabo n'abana bange ngo nze dusangire ibya mu gitondo mbabwira ko nta mwanya mbifitiye, maze umwe mu bahungu banjye arambwira ngo mama waje tugasangira bwa nyuma afite agahinda kenshi. Naramubwiye ngo ese icyo gicucu ngo ni so cyatinyuka cyikanjyanira abana.

 

Nahise mpagurukana umujinya ngeze muri saro bambonye bose bahita bakunja isura nibaza abantu sanze bari guseka bambona bakikanga gusa narabihoreye.

 

Hagati aho sinari namenye ko ibintu bicye byingenzi byabo nki myenda, inkweto, n’ibindi byingenzi byamaze gushyirwa mu modoka ibimura bari kunsezera ndatungurwa ntana nu muryango wange tyo.

 

Kuva uwo munsi nishwe nagahinda narabashatse sinzi aho bagiye ngo byibura mbasabe imbabazi. Mwabantu mwe ubwiza, akazi, amafranga n'ibindi ntibizatume usuzugura uwo mwashakanye