Diamond Diva witegura gushyira Ep hanze yasohoye indirimbo ‘Byanze’ ahishura ko yatumiwe muri Liberia na Sierra Leone - AMAFOTO

Diamond Diva witegura gushyira Ep hanze yasohoye indirimbo ‘Byanze’ ahishura ko yatumiwe muri Liberia na Sierra Leone - AMAFOTO

Mar 13,2022

Umuririmbyi n’umunyamideli utuye mu Bushinwa, Diamond Diva witegura mu minsi micye gushyira hanze Ep yashyize indirimbo hanze yise ‘Byanze’ ahishura ko yamaze gushyira umukono ku masezerano n’ikompanyi ikorera mu bihugu birimo Liberia na Sierra Leone yo kuzitabira ukwezi ku imideli gutegerejwe muri ibi bihugu.

 

Uruganda rw’imyidagaduro rwo mu Rwanda rugenda umunsi kuwundi kwaguka, ndetse rwamaze no kugaba amashami mu bihugu binyuranye ku isi mu bisata bitandukanye birimo umuziki n’imideli. Umwe mu banyarwandakazi babarizwa muri ibi byiciro byombi, yashyize hanze indirimbo yise ‘Byanze’ anatangaza imishinga afite muri uyu mwaka.

 

Diva yagize ati: ”Uyu mwaka ndigukora cyane ku buryo kuwa 01 Gicurasi 2022 nteganya gushyira hanze uruhurirane rw’indirimbo, Ep nise ‘Triple Bamba’ ikazaba kandi iriho n’indirimbo imwe nakoranye n’umuhanzi ukomeye mu Rwanda, siyo yonyine kandi dufitanye kuko twanakoranye indi izajya kuri Album ye.”

 

Akomoza kandi ku mugisha yagize aho yitegura kwerecyeza mu bihugu bitandukanye bya Africa agira ati: ’Nagize Amahirwe kandi yo gutumirwa n’ikompanyi ikomeye cyane icuruza imyenda y'abagore ikorera muri Liberia na Sierra Leone, nkaba nzitabira ukwezi ku imideli (Fashion Month) bategura muri kamena ku buryo nzajya ndirimba muri ibyo birori  byabo kandi mbe numwe mu bazamurika imyambaro yabo.”

 

Ahamya ko amasezerano yamaze kuyashyiraho umukono yewe yamaze no kubona ibyo bemeranijwe ku kigero cya 20%, ati:”Kugeza ubu bamaze kunyishyura 20%, naho 30% bazayampa ngiye guhaguruka, 50% asigaye bazayanyishyura akazi ngasoje.”

Mu busanzwe Diamond Diva amaze gushyira hanze indirimbo zinyuranye zirimo nka Nishike, Spray The Love na Pull me uretse izi ndirimbo kandi ari mu bakobwa banyura benshi ku rubyiniro kuko afite ubushobozi bwo kubyina no gusubiramo indirimbo z’abandi.Diamond Diva yamaze gushyira umukono ku masezerano n’imwe muri kompanyi zikorera muri Liberia na Sierra LeoneAri mu banyarwandakazi bakorera umuziki ibwotamasimbi bakabifatanya kandi no kumurika imideliKu mbuga nkoranyambaga akoresha amazina ya d.divaa__Indirimbo nshya ya Diamond Diva yayise 'Byanze'Iyo ari ku rubyiniro aba afite n'ababyinnyi afatanya nabo.