Bibera mu ishyamba bonyine ndetse bazi ko nta bandi bantu babaho ku isi uretse bo

Bibera mu ishyamba bonyine ndetse bazi ko nta bandi bantu babaho ku isi uretse bo

Mar 10,2022

Ubuzima butangaje bwabasangwabutaka bitwa abazowe bo mugihugu cya Brazil baba mu ishyamba rya  Amazon.

 

Amazon ni ishyamba rini ndetse cyane riherereye kuri uyu mubumbe dutuye muri america yepfo igitangaje Kandi giteye amatsiko ni ibinyabuzima byiberamo muri ibyo binyabuzima hakabamo n'ikiremwa muntu. Iri shyamba rikora no kuri za Algertina ndetse n’ibindi bihugu byo muri America y'epfo

 

Ubwo ibitangazamakuru byishi byasuraga iri shyamba byatunguwe no kubona habamo ibiremwamuntu bitangaje bibana n'inyamaswa z'inkazi nk'inzoka zo mu bwoko bwa cobra na za black mamba ariko batungurwa n'ukuntu banana ntizibabangamire. Aba baturage bibera mu Amazon baratangaje ku buryo ngo n'ubwo babyara rwose ngo biragoye kubabona bakora imibonano mpuzabitsina .

 

Ibindi bitunguranye ni ukuntu ngo bo bazi ko nta kindi kiremwa muntu kibaho usibye bo. Imirimo bakora ngo babeho ni ubuhigi gusa aho bahigirwa n'abagabo ndetse n'abasore bamaze kugimbuka batozwa guhiga inyamaswa. Ni ukuvuga ko batuzwe n'inyama n'imbuto zimeza mu ishyamba.