Ukraine: Perezida Zelensky yavuze ijambo riteye agahinda akomerwa amashyi y'urufaya n'abadipolomate bo mu muryango w'Ubumwe bw'Uburayi

Ukraine: Perezida Zelensky yavuze ijambo riteye agahinda akomerwa amashyi y'urufaya n'abadipolomate bo mu muryango w'Ubumwe bw'Uburayi

Mar 01,2022

Mu ijambo yagejeje ku Nteko y’Ubumwe bw’Uburayi, Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky yasabye ko igihugu cye kigirwa ikinyamuryango, akaba yavuze ko ubu umuntu wese uri muri Ukraine yiteguye gupfa.

 

Perezida Zelensky yavuze ko abari kugwa mu ntambara ya Ukraine ari ibitambo bizima ndetse ko igihugu cye kiri guca mu bihe bikomeye

 

Perezida Volodymyr Zelensky yagize ati:

 

“Mu iyi minsi ntabwo nkimenya uko nsuhuza abantu. Ntabwo navuga ngo umunsi mwiza cyangwa ngo mugire ijoro ryiza, oya, kubera ko kuri bamwe uyu ni wo munsi wabo wa nyuma.

Turi guhura n’ibintu bikomeye cyane, abantu barapfa umunsi ku wundi. Ntekereza ko abo bapfa ari ibitambo by’agaciro, uburenganzira no kwishyira ukizana, no kureshya kw’abantu murimo mwishimira none (yabwiraga Abagize Ubumwe bw’Uburayi). 

Guhitamo kuba Abanyaburayi kwa Ukraine ni inzira twiyemeje none. Ndifuza kumva ubutumwa nk’ubu buturutse muri mwe. Ndifuza kumva ko ayo mahitamo ya Ukraine namwe ari yo yanyu.

Ubumwe bw’Uburayi buzakomera kurushaho turi kumwe. Twagaragaje imbaraga zacu, kandi twese turangana. Ku ruhande rwanyu mushobora kutwereka ko muri ku ruhande rwacu, ko mutazigera mudutererana.”

 

Muri iri jambo, Perezida Volodymyr Zelensky yavuze ko ibisasu cyatewe Kharkiv ari igitero cy’iterabwoba’ maze avuga ko Uburusiya ari ’igihugu cy’iterabwoba’ mu gihe yasubiyemo ko hakorwa iperereza ku byaha by’intambara

 

Umushinjacyaha mukuru w’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha i La Haye yavuze ko hazashyirwaho iperereza ’vuba bishoboka’.

 

Abadipolomate bo muri EU bakomeye amashyi menshi Perezida wa Ukraine nyuma y’iri jambo.

 

Mu gitondo cy’uyu munsi,Uburusiya bwohereje imodoka z’intambara ibihumbi zerekeza muri Ukraine.