Bagiye gushyingura basanga umurambo wakuweho ubugabo.Ibyakurikiyeho ni agahomamunwa

Bagiye gushyingura basanga umurambo wakuweho ubugabo.Ibyakurikiyeho ni agahomamunwa

Feb 26,2022

Umuhango wo gushyingura i Daveyrown, muri Afurika yepfo, wahagaritswe nyuma y’umuryango wamenye ko umuhungu wabo wa nyakwigendera yabuze ibicebimwe na bwimwe n’imwe mu myanya y'ibanga byabuze.

 

Uyu muryango wavugaga ko umurambo w’umuhungu wabo waciweho ibyo nice kandi bikajyanwa igihe umuhurambo w’umuhungu wabo wari muri salle yo gushyingura, bakoze ubushakashatsi budasanzwe babivumbura ubwo bajyaga koza umurambo w’umuhungu wabo w’imyaka 18.

 

Ababyeyi b’umwana aribo Portia na Bellium Tjale banze gushyingura umuhungu wabo wangiritse, abavandimwe ndetse n’abaturanyi nabo babujije abakozi bashinzwe gushyingura kuba bakuraho ihema, intebe n’ibindi bintu.

 

Batangaje umurambo w’umuhungu wabo bazawugumana kugeza igihe uwamuhemukiye agaragarira.

 

Portia w’imyaka 39 yabwiye Daily Sun ati: “Umurambo w’umuhungu wanjye wakusanyirijwe mu rugo hamwe n’ibice byose bigize umubiri, ariko ibice bimwe birabura. Kubera iki? ”

 

Portia yavuze ko inzu yo gushyingura yakusanyije bwa mbere umurambo w’umuhungu wabo idafite ububiko bukonjesha. Kubera iyo mpamvu, bimuye umurambo muyindi salle. Nyuma yaje kubona ko ubugabo bwe bwaburiye muri salle ya kabiri.

 

Umubyeyi ufite agahinda ati: “Nyiri inzu imwe yo gushyingura hamwe n’umugore we bahise bongera kundeba kugira ngo banyemeze ko ntaje kuko ndakeka ko babonye ikintu kitari cyiza. Umuhungu wanjye akwiriye gushyingurwa mu cyubahiro no kudakorerwa agasuzuguro nk’ako. ”

 

Umugabo wa Portia, Bellium, ufite imyaka 18 yongeyeho;

 

Ati: “Umuhungu wanjye yarababajwe icyatumye apfa ni igicuri kuko yahoraga yitura hasi gusa ibyo bakoreye umubiri we nabyo ni agahoma munywa."

 

Ababyeyi bafite agahinda bagejeje ikibazo kuri polisi ya Daveyton, icyakora, abo babyeyi bombi bavuga ko abapolisi bababwiye gushyingura umurambo w’umuhungu wabo nubwo babuze ubugabo.

Tags: