Ukraine: Umukecuru akomeje guca ibintu ku mbuga nkoranyambaga kubera uburyo yahanganyemo n'abasirikare b'Uburusiya

Ukraine: Umukecuru akomeje guca ibintu ku mbuga nkoranyambaga kubera uburyo yahanganyemo n'abasirikare b'Uburusiya

Feb 25,2022

Umugore w’intwari w’umunya Ukraine,ari guca ibintu ku mbuga nkoranyambaga kubera ukuntu yahanganye n’abasirikare b’Abarusiya bari bitwaje imbunda nyinshi binjiye mu gihugu cye,ababwira ko ashaka kumenya icyo bakora mu gihugu cye.

 

Mu mashusho magufi yashyizwe hanze,uyu mugore yumvikanye abaza abasirikare ati: "muri bande?"baramusubiza bati "Turi mu myitozo hano.Nyura muri iyi nzira."

 

Amaze kumenya niba ari Abarusiya,yahise ababaza ati: "None se murakora iki hano?"

 

Bagerageje kumuturisha, umwe mu basirikare aramusubiza ati: "Ibiganiro byacu ntacyo byageraho."

 

N’umujinya mwinshi, uyu mugore yamusubije ati: "Mwaje gufata igihugu,muri aba fashiste! Niki muri gukora ku butaka bwacu n’izi mbunda zose?Mufate izi mbuto muzishyire mu mifuka yanyu, wenda byibuze indabo zizamera igihe mwese muzaba muryamye hasi. "

 

Indabo yavuze zitwa Sunflowers ni indabyo z’igihugu cya Ukraine.

 

Yavuze kandi ko abo basirikare "bavumwe",ko "baje hano batatumiwe" mu gihugu cyabo.

 

Amashusho y’uyu mugore wari urakaye ahanganye n’abo basirikare bombi yafatiwe mu mujyi wa Henichesk uri ku cyambu ku nyanja ya Azov, ku birometero 18 uvuye ku butaka bwa Crimea bwigaruriwe n’Uburusiya .

 

Umwe mu bakoresha urubuga rwa Twitter, yasingije uyu mugoreati: "Ubu butwari buratangaje! Urakoze! Turagushyigikiye!"