Umugore yakoze ikintu gitangaje nyuma yo kumenya ko umugabo we yamucaga inyuma akaryamana na nyina

Umugore yakoze ikintu gitangaje nyuma yo kumenya ko umugabo we yamucaga inyuma akaryamana na nyina

Feb 22,2022

Mu gihugu cya Kenya haravugwa inkuru y’umugore witwa Soipan Martha watangaje ko yamenye ko umugabo bahoze babana yamucaga inyuma mu myaka irenga 15 akaryamana na Nyina umubyara. Uyu mugore nyuma yo kwacyira ibyamubayeho yavuze ko yamaze gutanga imbabazi.

. Umugabo we yamucaga inyuma akaryamana na nyina

. Umugabo yaryamanaga na nyirabukwe umugore we atabizi

. Umugore yababariye umugabo wamucaga inyuma

Mu kiganiro uyu mugore yagiranye n’igitangazamakuru cyo mu gihugu cya Kenya yavuze ko Nyina umubyara yagiye gushaka akazi mu gihugu cya Saudi Arabia ubwo yari afite imyaka 2 gusa y’amavuko maze asigara arerwa na Nyirasenge.

 

Hashize igihe umubyeyi we aza kugaruka mu gihugu cya Kenya maze ahita amwohereza kwiga mu kigo gicumbikira abanyeshuri (boarding school). Ubwo yabaga ari ku ishuri ntabwo umubyeyi we yazaga kumusura na rimwe byatumye aba inshuti n’umuyobozi w’ikigo waje kumubera umubyeyi ndetse akamufata nk’umukobwa we.

 

Afashijwe na Nyirakuru, amaze kurangiza amashuri abanza yaje gutangira kwiga mu mashuri yisumbuye ndetse nyuma aza no kubona akazi yaje guhuriramo n’umusore barakundana.

 

Uyu musore waje kuba umugabo we bagikundana yabonaga afite imico myiza ariko nyuma aza guhinduka akajya anamukubita. Yagize ati: “Umunsi wa mbere tukibana yarankubise ansaba amafaranga n’amakarita ya ATM. Iyo nta mafaranga nabaga mfite yashoboraga kugurisha Telefone yanjye maze amafaranga akayagumana.”

 

Martha muri iki kiganiro yakomeje avuga ko ubwo yaganirizaga umubyeyi we (Nyina) akamubwira uko umugabo we amuhohotera ntago yamwuvaga ndetse akamubwira ko ari kubeshyera ibyo atabikora.

 

Nyuma yo kumara igihe kitari gito ahohoterwa n’umugabo we yaje kumuhunga ariko uyu mugabo akajya amucunga avuye mu kazi nabwo akamukubita. Martha yaje kujya yirirwa mu rusengero ahunga uyu mugabo we maze umupasiteri waho nawe aza kumufatirana mu bibazo yari arimo amutera inda.

Soma >> Abagore: Uyu mugabo ntazigera aguca inyuma uko byagenda kose. Dore ibihamya

Amaze kumenya ko atwite yaje kubibwira uyu mupasiteri maze aramwihakana. Nyuma y’amezi icyenda yaje kubyara umwana w’umuhungu.

 

Martha nyuma yo gutangira ubuzima bushya n’umwana we, umunsi umwe yaje guhamagarwa na Nyina mu ijoro amusaba ubufasha ndetse amubwira ko uwahoze ari umugabo we (umugabo wa Martha) ari kumukubita.

Soma>> Ubuzima: Dore ibimenyetso warebesha amaso ukamenya ko umukobwa afite amazi menshi

Ubwo yageraga aho Nyina ari aje kumutabara nkuko yari yabimusabye, uyu wahoze ari umugabo we yaje kwemera ko amaze imyaka irenga 15 aryamana n’uyu wahoze ari Nyirabukwe ndetse n’umubyeyi wa Martha yari aho ntiyabihakana.

 

Nyuma yo kumenya iyi nkuru byaramubabaje cyane ndetse biramugora kwiyumvisha ukuntu uwahoze ari umugabo we yararyamanaga n’umubyeyi we. Martha yakomeje avuga ko nyuma yaje kubyakira ajya kuba kure yabo ndetse ko ubu yamaze kubaha imbabazi.

Tags: