Reba uburyo butangaje The Ben yatunguyemo umukunzi we Miss Pamella kuri St Valentin - AMAFOTO

Reba uburyo butangaje The Ben yatunguyemo umukunzi we Miss Pamella kuri St Valentin - AMAFOTO

Feb 16,2022

Urukundo rw’umuhanzi The Ben na Miss Uwicyeza Pamella rukomeje kugera ahashimishije ndetse no mu miryango yabo yombi ,aho Tariki 14 Gashyantare 2022 ubwo abantu benshi bizihizaga umunsi w’abakundana, The Ben yageneye impano Nyirabukwe amushimira ko yamubyari umukobwa mwiza.

 

Ku munsi wa St Valentine abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga bibajije impamvu The Ben na Miss Pamella batifurizanya umunsi w’abakundana ndetse ngo The Ben agire ubutumwa agenera umukunzi we aherutse kwambika impeta.

 

Mu gukomeza kwibaza ibyo byose, umunsi warinze ushira nta butumwa uyu muhanzi ageneye umukunzi we ndetse nta n’ifoto ye asangije abantu kuri uyu munsi udasanzwe ku bakundana, uba ari umunsi w’ibyishimo bisendereye.

 

 

 

Kera kabaye Uwicyeza Pamella abinyujije kuri konti ye ya Instagram ahashyirwa ubutumwa bumara umunsi umwe, yerekanye ibyishimo aterwa n’umuryango we, maze yerekana ko anyuzwe n’umukunzi we The Ben wabageneye impano ku munsi wahariwe abakundana.

 

Mu mafoto n’amashusho Miss Pamella yerekanye umubyeyi we (Mama we) ari mu byishimo byinshi afite impano yagenewe n’umukwe we The Ben. Yerekanye ibindi bihe byiza yagiranye n’umuryango we bari gusangira bishimiye cyane Pamella witegura kurushinga na The Ben. Muri ayo mashusho Miss Pamella yongeye kwerekana indabo n’impano The Ben yamugeneye ku munsi w’abakundana maze yongeraho ubutumwa bwuzuye amarira y’ibyishimo amubwira ko amukumbuye.

 

 

Mu 2019 ni bwo hatangiye kuvugwa inkuru z’urukundo hagati ya The Ben na Uwicyeza Pamella, icyakora nubwo bagiye babigira ibanga rikomeye uko iminsi yagendaga yicuma amarangamutima yagendaga abarusha ingufu bagashiduka yabatamaje. Mu 2020 ni bwo batangiye kwerura batangaza iby’urukundo rwabo binyuze cyane ku mbuga nkoranyambaga. Mu 2021 ni bwo The Ben yashimangiye urukundo rwabo ubwo yambikaga impeta Miss Pamella.