Abagore: Ibyo wakora n'uko wakwitwara bigatuma umugabo agukunda bitangaje

Abagore: Ibyo wakora n'uko wakwitwara bigatuma umugabo agukunda bitangaje

Feb 15,2022

Abagabo kenshi bashimishwa no kubona bitaweho. Ku babizi neza burya umugabo witaweho, afashwe neza ntacyo wamuburana. Abagore nabo bazwiho gushaka buri kimwe cyose cyatuma umugabo abaho yishimye. Mu gihe ukundanye n’umuntu hari ibintu uba ugomba kumukorera ku buryo bigoye kwibagirwa uwabigukoreye kandi bigatuma umuntu abaho yishimye.

 

Dore ibintu utari uzi wakorera umugabo akagukunda byimazeyo:

 

1. Wigerageza kumuhindura

Abagabo benshi bakunda abagore bashyigikira ibitekerezo byabo. Ntabwo bivuze ko wakwemera buri kimwe cyose umugabo ashaka mu gihe ubona atari kiza. Ariko, gerageza umuhe umwanya wumve uko atekereza ikintu runaka maze mujye inama ariko wabanje kumuha umwanya umutega amatwi.

 

2. Jya umwereka ko washobora gukunda ibyo akunda

Umugabo yishimira kubona wagendana nawe maze ugakunda ibyo akunda. Ibyo bimutera akanyamuneza kuruta uko wamuhatira gukunda ibyo ukunda. Kuberako muba mugiye kuba umwe, byanze bikunze mushobora kwisanga mudakunda ibintu bimwe. Ni byiza ko wereka umugabo ko mwahitamo gukunda bimwe ariko akabona byabindi yakundaga nawe nibyo wishimiye kuba mwahitamo mwese.

 

3. Mufashe kugera ku byifuzo bye aho kumuca intege

Shaka ikintu kimwe wamukorera cyoroheje cyane ariko watekerejeho kimufasha kubonako ikerekezo yihaye uzaba uwambere mugutuma ayigeraho. Kubona umukorera ibintu nk'ibyo birajya bimutungura maze bitume arushaho kugukunda.

 

4. Wimutegeka ku kwitaho

Mubyukuri umugore wese abashaka umugabo umwitaho ndetse cyane. Gusa biba byiza iyo udahatiye umugabo wawe kugira icyo agukorera usa nubimuhatira cyane. Ahubwo mwerekeko haricyo ukeneye maze nawe umuhe umwanya yibwirize. Mugihe azabonako utamuhatira kugira ibyo agukorera bisa nkaho arukumutegeka, ntagushidikinya bizamushimisha kandi abigukorere yumva yishimye.

 

5. Mutegurire impano zinyuranye

Ni byiza ko ugerageza gutegurira impano umugabo wawe, ushake impano zidahenze ariko zifite icyo zisobanura mu rukundo rwanyu. Mu gihe umutegurira impano si byiza ko wamuha impano z’ibintu ari buhite akoresha cyangwa arya gusa ahubwo shaka n’impano ashobora guhora arebaho maze akibuka uwayimuhaye. Ibyo bizatuma urukundo rwanyu rukomera cyane.

 

Src:www.Elcrema.com

Tags: