Dore impano zoroheje waha umukunzi wawe kuri st. Valentin ntazigere akwibagirwa

Dore impano zoroheje waha umukunzi wawe kuri st. Valentin ntazigere akwibagirwa

Feb 13,2022

Mu gihe habura umunsi umwe gusa kugira ngo umunsi wahariwe abakundana St.Valentin ugere, menya ibintu byoreheje ushobora guhamo umukunzi wawe nk'impano akaryoherwa n'uyu munsi uba rimwe mu mwaka.

 

Gukunda ni kimwe mu bintu byiza kandi bitangaje bishobora kuba ku muntu, bikaba agahebuzo iyo ukunzwe n’uwo umutima wawe wihebeye kuko bihindura ubuzima bwawe umunezero uhoraho. N’ubwo ku bakundana bizira uburyarya buri munsi uba ari uw’umunezero n’ibyishimo, burya ikintu cy’agaciro cyose kigenerwa igihe cyihariye, abantu bakicara bakongera kuzirikana no kwishimira ko kiriho.

 

Ni nayo mpamvu itariki ya 14 Gashyantare, umunsi ubusanzwe Kiliziya Gatolika yageneye Mutagatifu Valentin (Saint Valentin) ufatwa nk’umurinzi w’abakundana, warenze imbibi z’idini utangira kuzirikanwa no kwizihizwa na buri wese ufite uwo bakundana.

👉Dore ibintu 3 ugomba gukorera umugore wawe buri joro akagukunda bizira kukubangikanya

Ni umunsi abantu abato n’abakuru, aboroheje n’abakomeye usanga bongera kubwirana imitoma ari nako bahererekanya impano, nk’uburyo bwo kongera kugaragarizanya agaciro buri umwe afite mu buzima bwa mugenzi we.

 

Hari bamwe ariko usanga kumenya impano ikwiye bagenera abakunzi babo biba ingorabahizi. Urubuga Love Odyssey rwagaragaje ibintu 15 byoroheje, waha umukunzi wawe kuri Saint Valentin aribyo bikurikira:

 

1. Chocolat

 

Niba uri umusore ukaba wibaza impano waha umukunzi wawe kandi yoroheje bitewe n’ubushobozi ufite, hari ubwoko butandukanye bwa ‘chocolat’ ushobora kumugurira kandi umutima we ukishima.

 

Kugira ngo birusheho kumuryohera, ushobora kuyiherekeresha indabo, ukaba wabimushyikiriza wowe ubwawe cyangwa ukamutumaho umuntu.

👉Ushaka kwizihiza Saint Valentin ukeye? Dore uko wowe n'umukunzi wawe mwakwambara mukahacana umucyo - AMAFOTO

2. Divayi

 

Nta cyashimisha umukunzi wawe kuri uyu munsi nk’impano ya divayi by’umwihariko itukura, dore ko nayo ubwayo isanzwe ikoreshwa mu kwizihiza urukundo.

 

Ushobora kumuha icupa rifunze neza, cyangwa ukaba wayikoresha mu guherekeza amafunguro mwasangiye haba mu rugo cyangwa aho mwasohokeye.

 

3. Imyenda

 

Niba uteganya kuza gusohokana n’umukunzi wawe kuri uyu munsi mugasangira mwishimira urukundo ruri hagati yanyu, ushobora kumutungura ukamugurira ikanzu ari buze kuba yambaye.

 

Uretse kuba ibi bimurinda guhangayika ashakisha umwenda ari buze kwambara ukakunyura, ni n’uburyo bwo kumwereka ko urukundo umukunda rwaguhaye ubushobozi bwo kumenya ibimubereye.

>>> MissRwanda2022: Ikimero n'uburanga bya Bahali Ruth wakinnye mu gisigo Ay'Abasore akaba yitabiriye amajonjora ya Miss Rwanda - AMAFOTO

 

4. Serivisi za ‘spa’

 

Mbere yo gutekereza gahunda zirebana no gusangira, ushobora gutungura umukunzi wawe ukamusaba ko mujyana aho batangira serivisi zo kuruhura umubiri ‘spa’.

 

By’umwihariko ariko mushobora gusaba gukorerwa ‘massage’ igenewe abakundana, aho muyikorerwa mu cyumba kimwe kandi giteguye mu buryo bunogeye ijisho.

 

5. Inkweto

 

Si umusore cyangwa umugabo gusa ushobora gutungura umukunzi we akamugurira impano y’umwambaro, kuko n’umugore ashobora kubikora ariko noneho akaba yamugurira inkweto.

 

Niba wibaza impano yoroheje kandi itagoye kubona waha umukunzi wawe uyu munsi, nyarukira mu iduka umugurire inkweto ariko wibande cyane ku zo ashobora kwambara mu bihe bisanzwe nka ‘sneakers’.

 

6. Isaha

 

Ku rutonde rw’impano zoroheje kandi zishobora kuboneka mu byiciro bitandukanye, bitewe n’amikoro yawe ntihaburamo isaha.

 

Isaha uretse kuba ari kimwe mu by’ibanze ku muntu wese uzi kandi ukunda kurimba, ni n’uburyo bwo kwibutsa umukunzi wawe kujya azirikana kubahiriza igihe mu byo akora byose.

 

 

7. Ububiko bw’udukoresho akunda gukenera

 

Niba umusore mukundana cyangwa umugabo wawe ari umuntu ukunda kubika utuntu twose ku murongo, impano yoroheje ushobora kumugenera kuri uyu munsi w’abakundana ni agasanduku ashobora kubikamo udukoresho tw’ingenzi nk’amasaha, imikufi n’impeta.

 

8. Umubavu

 

Umubavu ni imwe mu mpano waha umukunzi wawe waba uri umugore cyangwa uri umugabo akishima, ndetse akongera kwibuka ko umukunda kandi iteka uhora umuzirikana.

 

9. Ikawa n’agakombe kayo

 

Niba uzi neza ko umukunzi wawe akunda ikawa byahebuje, ushobora kumutungura kuri uyu munsi wa Saint Valentin ukaba wamugurira iyo azajya yitekera, ndetse n’agakombe ashobora kuyitwaramo agiye nko ku kazi cyangwa ahandi. Kugira ngo ariko birusheho kumushimisha, ushobora gusaba aho wayiguriye akaba aribo bayimugezaho.

 

10. Ibikoresho byifashishwa mu kwisiga ibirungo

 

Kuri uyu munsi ntacyashimisha umugore cyangwa umukobwa mukundana nk’impano y’ibikoresho, byifashishwa mu kwisiga ibirungo ndetse byaba na ngombwa nabyo ukaba wabyongeramo.

 

Ibi kandi biroroshye kuko ababicuruza bashobora kugufasha kumuhitiramo ibyiza bakurikije uruhu rwe, cyangwa nawe ukaba wagendera ku byo asanzwe akoresha.

 

11 .Amaherena n’umukufi

 

Kuri uyu munsi kandi, ushobora gutungura umukunzi cyangwa umugore wawe ukaba wamuha impano y’amaherena n’umukufi bijyanye.

 

By’akarusho kandi, ushobora kujya kubikoresha aho wahitamo ko bijyana n’umudali ushushe mu buryo bugize icyo busobanuye mu buzima bwanyu.

 

12. Ikofi

 

Mu zindi mpano zoroheje ushobora kugurira umukunzi wawe kuri Saint Valentin hazamo n’ikofi ashobora gutwaramo ibyangombwa bye, amakarita ya banki, aha ushobora no guhitamo inini yajyamo na telefoni igendanwa.

 

13. Ikanzu yo kujyana mu bwogero

 

Iyi nayo ni indi mpano yoroheje buri wese ashobora guha umukunzi we kuri uyu munsi, ikaba yamushimisha ndetse ikajya ituma afata umwanya wo kumutekerezaho, dore ko buri uko ayambaye agiye cyangwa avuye mu bwogero yajya ahita amwibuka.

 

14. Imyenda yo kwambara mwaruhutse

 

Niba utarigeze ubona umwanya uhagije wo gutekereza ku mpano waha umukunzi wawe kuri uyu munsi, ushobora kumugurira imyenda yo kwambara igihe yaruhutse izwi nka ‘Joggers’. Aha ushobora kumuhitiramo imeze kimwe n’iyawe, ku buryo igihe mwembi mutagiye mu mirimo mwatemberana muyambaye.

 

15. Ifunguro ryihariye

 

Kabone n’ubwo mwaba mubana cyangwa musangira inshuro nyinshi mu cyumweru, nta mpano ikomeye yaruta kuba watungura umukunzi wawe kuri uyu munsi, mugasangira ifunguro riteguye ku buryo bwihariye kandi mukarisangirira ahantu hatuje, hateguye mu buryo bugaragaza urukundo mu mpande zose.

 

Yaba umugore cyangwa umugabo, ashobora gutegurira umukunzi we ifunguro ryihariye, aho bashobora kurifatira mu rugo cyangwa ahandi hantu yahisemo.

Reba hano>> MissRwanda2022: Umugi wa Kigali wabonye abakobwa 29 bazawuhagararira harimo n'ufite ubumuga - AMAFOTO