Mukura yirengeje Rayon Sports nyuma yo kwirenza na APR FC abatuye ihuye birabarenga

Mukura yirengeje Rayon Sports nyuma yo kwirenza na APR FC abatuye ihuye birabarenga

Feb 12,2022

Ikipe ya MUKURA VS ikomeje kwerekana ko ari indahangarwa muri Shampiyona y’uyu mwaka kuko ku munsi wa 16 wa shampiyona yihanije Rayon Sports iyitsinda igitego 1-0.

 

Igitego cya William Opoku Mensah ku munota wa 82 kuri penaliti yakozwe na Dindjeke yahesheje Mukura VS amanota 3 y’’ingenzi.

 

Ku munota wa 51 ntabwo Nyarugabo Noise wa Mukura VS yatsinze igitego cyiza ariko umusifuzi aracyanga benshi ntibabyumva kuko batabyemeye.

 

Gutsinda APR FC na Rayon Sports mu mikino 2 ikurikiranye si benshi babigeraho mu Rwanda ariyo mpamvu Mukura VS yakoze benshi ku mutima.

 

Mukura Victory Sports yaheruka gushyira iherezo ku rugendo rwa APR FC yari imaze imikino 50 ya Shampiyona idatsindwa,nyuma yo kuyitsinda igitego 1-0 kuwa 01 Gashyantare 2022.

 

Mukura VS yahise ifata umwanya wa 3 by’agateganyo n’amanota 26 inganya na Rayon Sports mu gihe APR FC ariyo iyoboye n’amanota 34.

 

Undi mukino wabaye: Gasogi Utd 3-2Marines FC

 

Abatsinze ibitego ni Rugangazi Prosper 19’,Hassan Djibrine(P) 27’ na Malingu 73’ mu gihe Marines FC yatsindiwe na Ishimwe Fiston (P) na 45’,Hakizimana Félicien Cannavaro 49’