Ushaka kwizihiza Saint Valentin ukeye? Dore uko wowe n'umukunzi wawe mwakwambara mukahacana umucyo - AMAFOTO

Ushaka kwizihiza Saint Valentin ukeye? Dore uko wowe n'umukunzi wawe mwakwambara mukahacana umucyo - AMAFOTO

Feb 11,2022

Mu gihe habura iminsi itatu gusa kugira ngo umunsi wizihizwaho abakundana wa St. Valentin ugere, kuri ubu abakundana bari gushakisha impano bazahana cyangwa aho bazasohokera, ndetse hari n'abandi bari kwibaza imyenda bazambara uko imeze cyangwa se bayobewe amabara bahitamo.

. Ibyo Wakwambara Kuri St Valentin

. Umunsi Mukuru Wa St Valentin

. Amabara Wakwambara St Valentin

 

Biramenyerewe cyane ko imyenda yo kwambarwa kuri St. Valentin akenshi iba igizwe n'amabara y'umutuku n'umukara.

 

Ikinyamakuru kabuhariwe mu mideli, Elle Magazine cyatangaje ko kuri ubu n’ubwo usanga amabara yo kwambarwa kuri St. Valentin akunze kugenda ahinduka, gusa ibara ry'umutuku n'umukara ariyo mabara atajya ava ku gihe. Imyenda yo kwambara kuri St. Valentin ikaba igomba kuba irimo aya mabara, kongeraho umweru n'ubururu. Elle Magazine ikomeza ivuga ko kuri ‘couples’ zishaka kwambara neza zikaberwa kuri uyu munsi, zafatira urugero kuri aya mafoto meza y'abakundana bajyanishije barimo bizihiza St. Valentin: