Rayon Sports: Uko abakinnyi babona umutoza wabo mushya mu minsi mike bamaranye

Rayon Sports: Uko abakinnyi babona umutoza wabo mushya mu minsi mike bamaranye

Feb 11,2022

Umunya-Portugal Jorge Paixão uherutse gusinyira Rayon Sports kuzayitoza amezi atandatu, afitiwe icyizere cyinshi n’abakinnyi b’iyi kipe babisobanura bagaragza aho atandukaniye n’abandi batoje iyi kipe, aho bemeza ko bizeye umusaruro utagabanyije azaha iyi kipe mu gice cya kabiri cya shampiyona.

. Umutoza Mushya Wa Rayon Sports

. Ibyo Abakinnyi Ba Rayon Sports Bavuga

. Uko Babona Umutoza Mushya

Tariki ya 2 Mutarama 2022 nibwo Rayon Sports yerekanye umutoza mushya w’umunya-Portugal, Jorge Manuel da Silva Paixão Santos aho yazanye n’umwungiriza we, Pedro Miguel. Bakaba bagiye gufasha iyi kipe mu mikino ya shampiyona yo kwishyura ya 2021-22.

 

Mu minsi mike amaranye n’abakinnyi, bagaragaje ko uyu mutoza atandukanye ndetse arajwe ishinga no kwandika amateka muri iyi kipe ndetse no mu Rwanda muri rusange.

 

Nyuma y’umukino wa gicuti Rayon Sports yatsinzemo Nyanza FC muri iki cyumweru ibitego 4-0, myugariro wayo w’iburyo Nizigiyimana Karim Makenzi, yagaragaje ishusho y’umutoza mushya mu bakinnyi.

 

Yagize ati ”Ni umutoza mwiza, aka kanya sinavuga ngo atandukanye na Lomami cyane, gusa kubyo Lomami yakoraga we arenzaho agakor ibirushijeho. Ni umutoza uduhora hafi, atwereka ibyo gukosora n’ibyo twakora kugira ngo tugere ku musaruro, ni amahirwe akomeye kuba turi kumwe nawe uyu munsi twizeye ko azafasha Rayon Sports kugera ku ntego z’igikombe twiyemeje”.

 

Makenzi yongeyeho ko Jorge ari umutoza urajwe ishinga no kubaka uburyo bw’imikinire buhamye muri Rayon Sports ku buryo ejo n’ejobundi niyo yagenda yagira ikigaragara ayisigira, ndetse akaba ashaka kubaka amateka muri Rayon Sports no mu Rwanda muri rusange.

 

Kapiteni w’iyi kipe, Muhire Kevin yatangaje ko Jorge ari umutoza mwiza uzagirira akamaro Rayon Sports.

 

Ati “Ni umutoza uzi kubana n’abakinnyi kuko na we buriya yarakinnye azi ibyo umukinnyi aba akeneye, azi icyo umukinnyi aba yifuza, navuga ko iminsi tumaranye mu ikipe tubanye neza, hari ibintu byinshi yadufashije, umutoza iyo mubanye neza ni ibintu biba byoroshye kugira ngo mutsinde. ku bwanjye kugira ngo Rayon Sports igere aho yifuza azabidufashamo kandi nanjye ndamubonamo ubushobozi bwo gufasha Rayon Sports kugera aho yifuza kugera”.

 

Jorge Paixão aratoza Rayon Sports umukino we wa mbere muri shampiyona kuri uyu wa gatandatu tariki ya 12 Gashyantare, ubwo Rayon Sports izaba ibarizwa i Huye kwa Mukura Victory Sport.

Abakinnyi ba Rayon Sports bemeza ko Jorge ari umutoza uzabafasha kugera ku ntego biyemeje uyu mwaka