Nyagatare: Umugeni waburiwe irengero ku munsi w'ubukwe yabonetse ashinja umugabo we kuba nyirabayazana w'ibyabaye

Nyagatare: Umugeni waburiwe irengero ku munsi w'ubukwe yabonetse ashinja umugabo we kuba nyirabayazana w'ibyabaye

Feb 10,2022

Abakurikirana imbuga nkoranyambaga bagiye babona mubihe bitandukanye amafoto n’Amashusho ndetse n’inkuru zavugaga ko Umugabo yatanze inkwano ndetse ubukwe bugategurwa nyamara umunsi nyirizina wagera wo gukora ubukwe Umugeni we akaburirwa irengero.

 

Ibi byabaye kuwa 5 Gashyantare 2022, aho kumuyoboro wa YouTube witwa MORIOX MEDIA watambukijeho inkuru ivuga ko Ubukwe bupfuye kumunota w’anyuma ndetse ko Umugeni wari kurongorwa uwo munsi yaburiwe irengero hatangira gukekwa ubutekamitwe.

 

Uyu muyoboro waganiriye nabo kuruhande rw’Umugabo (Abari baje kurongora) ndetse baganiriza n’Umugabo nyirizina utaratinye guhamya ko umugeni we amukoreye ubugome bw’indengakamere ndetse ko atabyihanganira.

 

Muriki kiganiro Mulenzi Alex (Waruje Kurongora) yagize ati" Ngewe nakundanye na Musabwa Scovia igihe kinini, twari tumaranye imyaka itatu yose dukundana. ubwo mbonye ko igihe kimaze kuba kinini, musaba ko ambera umugore, nawe yarabyemeye. tuza kujya kwiyereka imiryango nayo ibiha umugisha"

 

Alex avuga ko ibyo yasabwaga byose yahise abitunganyiriza rimwe kugirango yibanire n’Umugore yari yarihebeye. Ati" Ngewe rero naravuze nti nampamvu yo gutinza ibintu, Kuruhande rwange nditeguye, umukunzi wange nawe ambwira ko aruko. nahise nshaka abakuru b’umuryango wange ngo dutegure uko twajya gufata irembo ndetse nkahita ntanga inkwano byose nkabikorera rimwe."

 

Mulenzi avuga ko ibyo kuruhande rwe yasabwaga byose yabikoze kugeza kumunsi wanyuma amukoreye ’Ubuhemu’ ati" Nge kuwa 4 Ukuboza 2021 nagiye iwabo, umuryango wange uhura nuwe, Dufata irembo yewe mpita ntanga ni nkwano, namukoye inka ebyiri harimo nihaka, ako kanya mpita ntanga n’amafaranga ibihumbi 300 yimfatarembo none umunsi w’ubukwe urageze reba ibyo ankoreye. ubu ni ubuhemu"

 

Alex asobanura ko amaze gutanga ibyo we yasabwaga hemejwe amataliki y’Ubukwe nyirizina, hemezwa ko kuwa 13 Mutarama 2022 bazajya Mumurenge naho kuwa 5 Gashyantare 2022 ubukwe bukaba agacyura Umugore we.

 

Ibi niko byaje kugenda kuko kuwa 13 Mutarama koko bagiye mumurenge barashyingirwa muburyo bwemewe n’amategeko ndetse imyiteguro y’ubukwe nyirizina irakomeza kugeza kuwa 4 Gashyantare ubwo ibintu byose byahindukaga zero nyamara haburaga amasaaha macye ngo ubukwe bube.

 

Ati" Ngewe Scovia twaravuganaga kubijyanye nimyiteguro ndetse nibindi, numva tuvugana ntakibazo, yewe no kuwa 4 Gashyantare kumugoroba twaravuganye turi gupanga uko ibintu bizagera murugo rushya, tunapanga ibijyanye no kwipimisha Covid-19, ariko ngeze hano iwabo naba bantu bose bamperekeje barambwira ngo Umugore wange yaburiwe irengero."

 

Uyu mugabo avuga ko amakuru yuko umugore we yaburiwe irengero yayabwiwe na Musaza w’Umugore we witwa Rutayisire Ati" Nka saa tanu zijoro Musaza we yarampamagaye, arambwira ngo Umugore wawe twamubuze, nti se umuntu ntago ari igipesu muri gushaka, kandi nange mukanya twavuganaga. nkeka ko ashobora kuba yasomye agacupa ndamwihorera nikomereza imyiteguro kuko ubukwe bwari bube mugitondo"

Alex wari wabucyereye kumunsi wubukwe akabura umugeni we

 

Bukeye kumunsi w’Ubukwe nyirizina, Alex nabamuherekeje bose bageze iwabo w’Umukobwa basanga ntamyiteguro namba, ntaninyoni itamba, gusa kumurongo wa telefone alex yahamagawe kenshi ndetse abwirwa ko ubukwe butakibaye kubera ko umukobwa wagombaga kurongorwa yaburiwe irengero.

 

Uyu mugabo yabwiye uyu muyoboro ko ikigiye gukurikiraho ari ukwiyambaza amategeko ndetse ko agomba gusubizwa ibyo yatanze byose kandi nubwo bagiye mumurenge amukoreye ubugome bukomeye.

Abantu bari bitabiriye ubukwe bari benshi

 

Benshi mubari baraho bacyekaga ko icyaba cyateye uyu mugore kubura aruko wenda yaba yarabonye umugabo afite imitungo hanyuma agahitamo ko bakora umurenge gusa kugirango azake gatanya hanyuma bagabane 50 kuri 50 imitungo y’Umugabo. gusa ibi byose byari ibitekerezo by’abantu kugiti cyabo kuko ntawari wakamenye impamvu nyirizina yatumye umugore ahunga.

 

Nyuma yiminsi itatu ibi bibaye, Musabwa Scovia wagombaga kurongorwa kuwa 5 Gashyantare uyu mwaka, yavuye imuzi nimuzingo icyabimuteye ndetse anahamya ko umugabo ibyo yavuze byose ari ibinyoma kandi ko ariwe wagize uruhare mugutuma ubu bukwe butaba.

 

Ati " Impamvu ubukwe butabaye ndetse ngahitamo guhunga ni ukubera umugabo, yarampemukiye habura iminsi mike ngo ubukwe bube"

 

Uyu mugore avuga ko mugihe imyiteguro yaririmbanije, yaje kumenya ko uyu mugabo bari bagiye kubana afite undi mugore ndetse n’umwana ibintu atigeze amubwira mu gihe cyose bamaranye bakundana. Ati; " Alex twakundanye imyaka hafi itatu, twemeranywa kubana. numvaga mukunze kandi ntacyambuza kumubera Umugore. narabimwemereye yewe rwose nibyo yasabwaga gukora arabikora. dufata italiki y’ubukwe, tujya Mumurenge ibyo byose byabaye mbyishimiye nk’umukobwa ugiye kurongorwa kugeza kumunsi wanyuma kuwa 4 Gashyantare ubwo namenyaga ubugome bwe no kumpisha ikintu gikomeye atigeze ambwira Mugihe cyose twamaranye".

 

Scovia avuga ko habura iminsi 3 ngo ubukwe bube yahamagawe na numero atazi akamubwira ko umugabo bagiye kubana uko amubona atariko ari ndetse ko yarwanye na RIB ikaba yamufunze. Ati" Kuwa 2 Gashyantare nahamagawe na Numero ntazi, arambwira ngo umugabo wawe uramuzi, nti ndamuzi. ati nonese ubu uziko amaze kurwana ndetse na RIB yamufunze ? Ndamusubiza nti wibeshya. aba arakupye. ndangije mpamagara umugabo ndamubaza nti ese bite ? ati nibyiza! urihe se? ati ndi murugo. nti uri murugo ? ati yego. rero hari umuntu warumpamagaye arambwira ngo bagufunze! aransubiza ngo ubwo se baba bamfunze nkaba nkwitabye ? ndavuga nti nibyo koko"

 

Avuga ko yatekereje ko uwo muntu wamuhamagaye ari muri bamwe baba batishimiye ko kakanaka yakora ubukwe mbese bemmwe bavuga ngo ntabutaha butagezwe intorezo "Sinabyitayeho."

 

Scovia avuga ko nawe yakomeje imyiteguro ndetse n'umuryango we rwose ntakibazo. maze bigeze kuwa 4 Gashyantare, umu pasitori wagombaga kubashyingira yaje iwabo kumureba, amubwira ko ibintu bihindutse atakibashyingiye.

 

Ati" Pasitori yaje kundeba mu rugo, ambwira ko atari budushyingire, mubaza impamvu ambwira ko atashyingira umugabo ukubita umugore n’umwana. mubaza uko byagenze ambwira ko umugabo tugiye kubana asanzwe afite undi mugore n’umwana akaba anabishyurira inzu babamo ndetse ko kuwa 2 Gashyantare ariho yaraye ari nabwo yarwanaga nuwo mugore we akanakubita uwo mwana babyaranye"

 

Musabwa Scovia wagombaga kurongorwa akaburirwa irengero!

 

Scovia avuga ko yahise yumva ahungabanye ariko yanga kwizera ibyo uwo mukozi w’Imana amubwiye yihamagarira umugabo we nyirizina.Ati" nahise mpamagara umugabo wange, ndamubwira nti ese ibyo ndikumva nibyo ? aransubiza ngo ibyo ntabirenze! nti ese ufite undi mugore ? ati ndamufite ninawe twagiranye akabazo ndamukubita ariko ntakibazo kirimo ndetse nubukwe bugomba kuba"

 

Musabwa avuga ko yahise amubwira ko ubukwe butakibaye ndetse ko abivuyemo, umugabo we akamusubiza ko yabyanga yabyemera ubukwe bugomba kuba.

 

Uyu mu pasitori ngo yahise ajya kubibwira umuryango wa Musabwa Scovia bahamagara na Musabwa nyirizina baramuganiriza bamubwira ko yakwihangana ubukwe bukaba ko kubyara ari ibisanzwe kubasore dore ko mugihe bakiri ingaragu ko bakunda gukubagana cyane.

 

Aya masomo babwiraga Scovia yaje kuyumva abasezeranya rwose ko abyemeye inama irarangiye imyiteguro irakomeza. gusa ngo bigeze kumugoroba aryamye umutima uranga yibaza byinshi birimo kuba agiye kubana n’Umugabo ukubita Umugore, Kuba yaramubeshye ntamubwire ko afite umugore ndetse n’umwana mu gihe cyose bamaranye kubyakira biranga.

 

Avuga ko yahise ashaka uko agomba gucika iwabo ko aho kubabara ubuzima bwe bwose yahitamo kubabaza no gutuma umuryango we utukwa ariko byakanya gato kuruta kubabara ubuzima bwe bwose. ati "Nahise mbwira mu  rugo ko ngiye kwisokoresha imisatsi. barambwira ngo nyjyane na Marainne, mbabwira ko hari abandi bakobwa bagiye kumprekeza bari kumuhanda. ubwo nashakaga ko Maraine atamenya ko ngiye gucika. nahise ngenda kuva ubwo kugeza uyu munsi"

 

Musabwa yavuze ko atakwemera kubana n'uyu mugabo kuko kuva icyo gihe kugeza ubu nabwo umutima we utarabyakira.