Dore umuti ukomeye w'ibishishi byo mu maso wakwikorera mu rugo

Dore umuti ukomeye w'ibishishi byo mu maso wakwikorera mu rugo

Feb 10,2022

Ibiheri ni indwara ibangama ikanabangamira cyane abakobwa dore ko rimwe na rimwe biba binaryana. Byaba ibiheri byo mu maso, mu mugongo, mu gatuza n’ahandi, ariko hari umuti woroshye wakoresha mu kwivura ibyo biheri.

 

Umuti woroshye w’ibishishi byo ku ruhu nk'uko byatangajwe n'ikinyamakuru Sante Plus Mag gitanga inama ku buzima:

 

1. Ibinini bya asprine: Ibinini bya asprine biboneka muri farumasi. Aside ibonekamo yitwa salicylique niyo ituma ibiheri bikira n’inkovu zabyo zikagenda. Uragifata ukagisya ukavangamo amavuta make ya elayo cyangwa se ukashyiramo amazi gusa. Urwo ruvange urusiga ku giheri ukoresheje agapamba koroshye. Iyo hashize iminota icumi urakaraba n’amazi y’akazuyazi. Nyuma y’iminsi itatu ubikora rimwe ku munsi uba watangiye kubona ingaruka nziza.

 

2. Tungurusumu: Sekura tungurusumu inoge neza. Ongeramo amazi make wisige mu maso cyangwa se ahandi hari ibiheri. Bimarane iminota 15 ubikarabe n’amazi y’akazuyazi. Jya ubikora buri munsi

 

3. Umweru w’igi: Mena igi ufata umweru waryo gusa uwisige ahari ibiheri ubimarane iminota 10. Bikarabe n’amazi y’akazuyazi.

 

4. Igishishwa cy’umuneke: Abantu benshi baziko igishishwa cy’uuneke nta mumaro kigira bakakijugunya. Niba ufite ibishishi ku ruhu ntukakijugunye ahubwo ujye ugifata ukube ahari ibiheri ukoresheje rwa ruhande ruba rwegereye umuneke. Bikore iminota 5 uhite ubikaraba

 

5. Cocombre: Cocombre ikiri nshya nayo ni umuti woroshye ku bishishi n’ibiheri. Kata cocombre mo udusate dutambitse tw’utuzeru ukubishe ahari ibiheri gahoro. Birekereho iminota 10 ubone kubikaraba.

 

6. Ibishishwa by’ironji: Fata ibishishwa by’ironji ubisye. Bivangemo amazi make bimere nk’umutsima. Bisige ahari ibiheri ubimarane iminota 10 ubone kubikaraba.

 

Niba rero ufite ibiheri byanze gukira ukoreshe bumwe muri ubu buryo bwagufasha.