Uburanga n'ikimero by'umunyamideri Keza wavuzweho udushya dutandukanye - AMAFOTO

Uburanga n'ikimero by'umunyamideri Keza wavuzweho udushya dutandukanye - AMAFOTO

Feb 09,2022

Keza Terisky ni umunyamideli, akaba n'umushabitsi ubirambyemo igihe kirekire ari mu bakobwa bakunze kwifashishwa mu mashusho y’abahanzi batandukanye mu Rwanda kuko yagaragaye muri ‘Pete Kidole’ ya Urban Boyz, Good Life na ‘Mama’ ya Urban Boyz, Go mama ya Active n’izindi.

 

Uyu munyamideli yigeze kuvugwaho ibintu bitandukanye mu myidagaduro birimo kuba yarambaye ubusa akikinga igitambaro gifite amabara y'ibendera ry'u Rwanda bikavugisha abatari bake.

 

Niyigena Solange kuri ubu ufite imyaka 24 y'amavuko yamamaye ku mbuga nkoranyambaga mu Ukuboza 2017 ubwo yifotozaga yikinze umwenda ufite amabara asa neza n’ay’ibendera ry’igihugu.

 

Icyo gihe mu bavuze kuri Keza hari higanjemo abanenze ‘uburyo yubahutse ibendera akaryikinga yambaye ubusa’ abandi bakavuga ko ‘ntacyo bitwaye kuko ibendera ry’igihugu ritameze neza ijana ku ijana n’uyu mwenda’ yagaragaye yambaye.

 

Asanzwe akora akazi ko kumurika imideli ndetse yabitangiye mu 2013, ni umwe mu banyamideli icumi baserukiye u Rwanda i Lagos mu iserukiramuco ry’imideli rya GTBank Fashion Weekend.

 

Mu 2019 yari yambitswe impeta y’urukundo n’umusore witwa Richard bari bamaze imyaka ine bakundana ariko nyuma baza gutandukana ku mpamvu z’uko hari ibyo batahuje.

 

Kugeza ubu inkuru iri kuvugwa cyane mu myidagaduro ni itandukana rye n'umusore bari bamaze igihe bakundana. Bitewe n'uburyo iyi ari imwe muri couple zari zikunzwe nyuma y'igihe abenshi badakunda kwerekana urukundo binyuze ku mbuga nkoranyambaga aba bo bari bakunzwe n'abatari bake babajwe n'itandukana ryabo.

 

Keza yigeze kutavugwaho rumwe kubera iyi foto imugaragaza akenyeye ibendera ry'igihugu

 

Keza asanzwe ari umunyamideli ukomeye mu Rwanda

Yigeze kwambara ubusa maze yikingaho ibendera ry'igihugu abantu bamwamaganira kure