Burundi: Abategetsi 3 bakomeye batawe muri yombi

Burundi: Abategetsi 3 bakomeye batawe muri yombi

Feb 09,2022

Nyuma yo kuzamura ibiciro by’ingendo byari byamanuwe na Minisitiri w’ubucuruzi no gutwara abantu n’ibintu, abayobozi bagera kuri batatu barimo n’ushinzwe ingendo mu gihugu bahise batabwa muri yombi.

 

Abayobozi bakuru batatu mu gihugu cy’u Burundi aribo; Maniratunga Albert ukuriye urwego rushinzwe gutwara abantu n’ibintu (OTRACO), Ngendakumana Venant ushinzwe ubucuruzi na Engénieur Manirakiza ushinzwe itunganywa ry’ibikomoka kuri peteroli.

 

Bakaba bafungiye muri kasho y’urwego rw’igihugu rw’iperereza (SNR) i Bujumbura guhera kuri uyu wa mbere ushize italiki 07 Gashyantara Muri uyu mwaka.

 

Itabwa muri yombi ry’abo ryaje nyuma yo guterana amagambo hagati ya Minisitiri w’ubucuruzi no gutwara abantu n’ibintu, Marie Chantal Nijimbere n’abo bayobozi bahise banasohora itangazo rihakanira Minisitiri bavuga ko badashobora kwisubiraho ku cyemezo bafashe cyo kuzamura ibiciro by’ingendo mu gihugu Minisitiri Nijimbere yaramaze guhagarika.

Albert Maniratunga uri mu batawe Muri yombi ukuriye Urwego rushinzwe Gutwara abantu N’ibintu (OTRACO)

 

Iyi nkuru yatangajwe n’ikinyamakuru UBMNews ivuga ko aba bayobozi uko ari batatu bari baherutse gutangaza ko ibiciro by’ingendo bizamuweho 25%.

 

Ni icyemezo cyarakaje abaturage bavuga ko batumva ukuntu lisansi yazamurwaho 12% ariko ibiciro by’ingendo byo bikazamurwaho 25%.

 

Kugeza ubu amakuru ataremezwa neza aturuka mu bikomerezwa byo mu ishyaka riri ku butegetsi rya CNDD-FDD, aravuga ko aba bayobozi bashobora kwirukanwa mu kazi.

 

Bavuga ko baramutse bagiriwe imbabazi bagahabwa indi Mirimo, Uwitwa Albert Maniratunga ngo adashobora kwihanganirwa kuko amaze gukora amakosa menshi.