Cristiano Ronadlo yaciye agahigo katarakorwa n'undi muntu uwo ari we wese kuri Instagram

Cristiano Ronadlo yaciye agahigo katarakorwa n'undi muntu uwo ari we wese kuri Instagram

Feb 07,2022

Cristiano Ronaldo wari usanzwe ari mu ba mbere bakurikirwa n’abantu benshi ku isi ku rubuga rwa Instagram yaciye agahigo ko kuzuza miliyoni 400 zabemeye kumukurikira bya buri gihe (followers) aba uwambere uciye aka gahigo ku isi.

. Crisitiano Ronaldo yujuje miliyoni 400 z'abamukurikira kuri Instagram

. Cristiano Ronaldo yabaye umuntu wa mbere ukurikirwa kurusha abandi kuri instagram

 

Kuwa 06 Ukwakira 2010, nibwo urubuga rwa Instagram rwatangiye gukora bivuze ko rumaze imyaka 11 rukoreshwa n’abantu hirya no hino ku isi, rukaba ari urubuga rushingiye ku gusangiza abantu ubutumwa ariko mu buryo bw’amafoto.

 

Kugeza ubu ibyamamare binyuranye mu mideli, umuziki na siporo usanga aribyo bikurikirwa n’abantu benshi kubera igikundiro n’izina biba bifite. Muribo harimo umukinnyi ureshya na 1.87m, wabonye izuba kuwa 05 Gashyantare 1985, Cristiano Ronaldo wanyuze mu makipe akomeye ku isi arimo Real Madrid, Juventus na Manchester United yabayemo n’ubu ari kubarizwamo, kuri ubu akaba yamaze guca agahigo kataragirwa n’umuntu uwo ari we wese yewe no mu makompanyi, ko kuzuza abifuza guhora bakurikirana ibikorwa bye bya buri munsi (followers) kuri Instagram basaga miliyoni 400.

 

Uretse ikompanyi nyirizina ya Instagram, niyo konti yayo ifite abagera kuri miliyoni 469, naho mu bantu nta wundi muntu uragera ku rwego rwa Cristiano Ronaldo. Umukurikira akaba ari umunyamidelikazi Kylie Jenner kandi nawe amurusha aba ‘followers’ bagera kuri miliyoni 100 kuko kugeza ubu, Kylie afite miliyoni 308.

Cristiano ni we muntu wa mbere ku isi uciye agahigo ko kuzuza miliyoni 400 z'aba 'followers' kuri Instagram.