MissRwanda2022: Umwe ni umuririmbyi undi ni umukinnyi wa Filimi. Ikimero n'uburanga bya Olga na Lynda barahiriye gutwara ikamba

MissRwanda2022: Umwe ni umuririmbyi undi ni umukinnyi wa Filimi. Ikimero n'uburanga bya Olga na Lynda barahiriye gutwara ikamba

Feb 07,2022

Umuhanzikazi Giramata Olga n’umukinnyikazi wa filimi Nkusi Lynda, bari mu bakobwa 76 bitabiriye ijonjora rya Miss Rwanda 2022 mu Ntara y’Uburasirazuba, uburanga bwabo bukaba busanzwe buvugisha bamwe.

. Amafoto Ya Lynda Na Olga,

. Ibyamamare Byitabiriye Miss Rwanda 2022

Amajonjora yo gushakisha ugomba gusimbura Miss Ingabire Grace akambara ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda, nyuma yo guhera mu Ntara y’Amajyaruguru agakomereza mu Burengerazuba no mu Majyepfo, yakomereje mu Ntara y’Uburasirazuba aho abakobwa bagera muri 76 bitabiriye barimo na Giramata Olga usanzwe ari umuhanzikazi, watangiye umuziki mu mwaka wa 2019 asubiramo indirimbo Katerina ya Bruce Melodie akaza no gutangira gushyira ize hanze.

 

Olga yaserutse ku mwanya wa kabiri atangaza ko aramutse agiriwe icyizere cyo kuba Nyampinga w’u Rwanda, yazamura abanyempano b’abakobwa abinyujije mu mushinga wo kugenda areba abahiga abandi hirya no hino mu gihugu.

 

Siwe wenyine ariko usanzwe azwi mu ruhando rw’imyidagaduro witabiriye none, kuko na Nkusi Lynda usanzwe azwi muri filime zinyuranye aho akinana n’abarimo Zaba, Nyaxo n’abandi, ari mu bitabiriye.

 

INYARWANDA ikaba yabegeranyirije amwe mu mafoto y’aba bakobwa basanzwe bazwi ngo mwihere ijisho uburanga bwabo bizeye ko buhura n’ubuhanga n’umuco bugatuma bitabira Miss Rwanda.

 

AMAFOTO YA GIRAMATA OLGA

Olga yatangiye umuziki mu mwaka wa 2019

Muri 2020 yashyize hanze indirimbo yise ‘Slow’ 

Aheruka gushyira hanze indirimbo yitwa ‘Esheke’

Gusubiramo indirimbo ya Bruce Melodie, Katerina biri mu byatumye arushaho gushinga imizi mu muziki

Olga mu byiza nyaburanga by'Akarere ka Rwamagana abarizwamo, yasubije Akanama Nkemurampaka ko harimo abakobwa beza

Yifuza kuzamura impano z'abakobwa agize amahirwe yo kwegukana ikamba binyuze mu marushanwa

Mbere yo guhabwa umwanzuro n'Akanama Nkemurampaka yabanje gukora mu gahogo aririmba imwe mu ndirimbo ze

 

AMAFOTO YA NKUSI LYNDA

Yitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda 2021 agera na kure

Aramutse yambaye ikamba byamufasha gushaka abaterankunga bigatuma umushinga wo gutangiza imbuga zo gufasha urubyiruko n'abahanzi waguka 

Amaze kugira izina muri filimi zirimo n’iz'urwenya

Biteganyijwe ko azahagararira u Rwanda mu marushanwa y'ubwiza ya Miss Jungle International ategerejwe muri Tanzania 

 Yaserutse yambaye nimero 29 muri Miss Rwanda 2022amahirwe..."