Abasore: Haba hari umukobwa wakwimye urukundo? Reba neza niba utajya wibeshya kuri ibi bintu

Abasore: Haba hari umukobwa wakwimye urukundo? Reba neza niba utajya wibeshya kuri ibi bintu

Feb 06,2022

Abasore bafite ibintu bibeshyaho ko babikoze cyangwa se babifite byatuma abakobwa babakunda byimazeyo nyamara si ko biri kuko iyo ari byo bakoresheje batereta akenshi bitabahira.

 

. Ibintu abasore bibeshya ko byatuma abakobwa babakunda kandi atari byo
. Ibintu udakwiye kwitiranya mu rukundo niba ushaka umukunzi uguha urukundo rwa nyarwo

. Reka gushyira imbere ibi bintu niba wifuza umukunzi nyawe

 

Ibintu 5 wibeshyaho ko byatuma umukobwa agukunda akakwimariramo wese:

1. Umukobwa ntiyakwimariramo ukoresheje uburyo “utekereza” ko aribwo bwatuma akwimariramo

Twese turi bakuru kandi turatekereza, uko byagenda kose hari icyo utekereza wavuga, wakora, cyangwa wakwerekana kugira ngo wigarurire umutima we! Gukora ibyo nitekerereje ntibazatuma anyimariramo by’ukuri. Abasore akenshi bakoresha ibyo batekereza mu mutwe wabo ko byabafasha kwigarurira umutima w'umukobwa nyamara sibyo kuko ibyo utekereza ko byakurura umukobwa akenshi siko bimukurura.

 

Yolo The Queen yashyize hanze amashusho acugusa amabuno abwira bagenzi be ati: "Mugira amahirwe..."

 

2. Umukobwa ntashobora kukwimariramo nk’uko ubitekereza

Iyo ugeregeje gukora cyane ushyizemo ingufu ngo wigarurire umutima w’umukobwa ntibikunda. Gushaka ko umukobwa akwimariramo ukoresha imitungo cyangwa wigira umusore ukomeye cyane, ntibituma akwiyumvamo. Iyo umukobwa yumva agukunze kandi akwimariyemo, uko ugaragara inyuma cyane ntabiha agaciro gakomeye nkuko ubitekereza. Ushobora kuba uri mu ideni rikomeye, udafite imyenda igezweho kandi ukibana n’ababyeyi ariko iyo yakwimariyemo ibyo ntacyo biba bivuze kuri we.

3. Amafaranga ntiyatuma umukobwa akwimariramo

Nibyo koko abakobwa bakunda amafaranga, gusa iyo ugiye gutereta uyitwaje akenshi umukobwa akwemerera urukundo ariyo akurikiye. Biramutse bikubayeho ko ukeneye  amafaranga ukayabura, wa mukobwa na we azahita agusiga. Niyo mpamvu utagakwiye kwibwira ko amafaranga yatuma umukobwa aguha urukundo nyakuri.

 

Abasore: Umukunzi wawe yaba yanga ko mutera akabariro kandi mwarigeze kubikora? Dore zimwe mu mamvu zishobora kuba zibimutera

 

4. Icyo ugendamo (Imodoka) nticyatuma umukobwa akwimariramo

Abakobwa bashimishwa no kubona umusore ubatereta afite imodoka nziza kandi ihenze ku buryo agusaba ko uyimutwaramo, gusa igitangaje nuko kuba utunze iyi modoka bitatuma akwimariramo. Kugira imodoka nzinza bizakuzanira ba bakobwa baba bashaka kwigaragaza neza mu miryango ko bafite abakunzi bakize cyangwa ba bandi baba bashaka kuyifotorezaho bagashyira amafoto ku mbuga nkoranyanyambaga.

5. Inzu ubamo ntiyatuma umukobwa akwimariramo

Umukobwa ashobora kubona inzu yawe akabona ni nziza kandi ihura neza n’inzozi ze ariko bituma yumva agukunze by’agahe gato. Iyo abona inzu cyangwa inyubako zawe zihenze cyane agasanga imyitwarire ndetse n’imyifatire yawe bidahuje agaciro n'izo nzu cyangwa inyubako ahita aguta. Akeneye ko ari wowe ubwawe umutwara umutima, atari ibyo utunze urimo ukoresha kugira ngo bigufashe akazi udashoboye.

Src:www.Lifehack.com