Umusore yakubiswe iz'akabwana n'umukobwa yari agiye kwambika impeta - VIDEO

Umusore yakubiswe iz'akabwana n'umukobwa yari agiye kwambika impeta - VIDEO

Feb 06,2022

Umukobwa wo mugihugu cya Nigeria we ntiyigeze yishimira igikorwa cyari cyateguwe n’umusore bakundana washakaga kumwambika impeta maze aramukubita abantu bose bashungereye.

 

Uyu musore yari yatumiye inshuti ze ndetse n’isnhuti z’umukobwa, ategura ahantu heza, ategura umutsima(Gateaux), ategura n’umuhanzi ugomba kuririmba muri ibi birori.

 

Nkuko bigaragara mu mashusho, Ubwo uyu musore yazanaga impeta, yaje yiteguye neza agiye kuyambika umukunzi we ariko umukunzi we ahaguruka n’umujinya mwinshi amubwirako atiteguye kwambara iyi mpeta ndetse ahita afata n’umutsima wari wateguwe awukubita uyu musore mu mutwe nuko abari batashye ibirori barumirwa.