Agashya: Pasitoro yasabye abadafite amaturo kutazamugarukira mu rusengero - IMPAMVU

Agashya: Pasitoro yasabye abadafite amaturo kutazamugarukira mu rusengero - IMPAMVU

Feb 05,2022

Mu gihugu cya Kenya haravugwa inkuru y’umupasitori witwa Man Kush watangaje ko abantu badafite amafaranga badakwiye kuza mu rusengero rwe kubera ko afite fagitire nyinshi zo kwishyura. Uyu muvugabutumwa yakomeje avuga ko kuba mu mujyi wa Nairobi bisaba gukora atari amasengesho gusa bityo abantu baza gusengera iwe bagomba kuza hari icyo bitwaje.

 

Uyu muvugabutumwa witwa Paul Kuria ariko akaba azwi cyane ku mazina ya Man Kush, mu kiganiro yagiranye na kimwe mu gitangazamakuru gikorera ku rubuga rwa YouTube kuri shene yitwa Mseto East Africa yasabye abantu badafite ubushobozi buhagije kutagera mu rusengero rwe kuko nawe afite fagitire nyinshi agomba kwishyura.

 

Pasitori Man Kush muri iki kiganiro yakomeje avuga ko inyubako akoresha nk’urusengero atari iye bityo agomba gushaka amafaranga y’ubukode ndetse nandi yo kwishyura serivisi zitandukanye zikorerwa mu rusengero.

 

Mu magambo ye yagize ati: “Ntimuzagere mu rusengero nta mafaranga mwitwaje kuko tugomba kwishyura amafaranga y’ubukode. Twishyura intebe twicaraho, twishyura abakozi nange nkeneye kurya. Niba nta mafaranga ufite, jya mu rundi rusengero, muri Nairobi ntago hakora amasengesho gusa ugomba no gukora.”

 

Pasitori Man Kush yasabye ko abantu baza gusenga haricyo bitwaje

 

Yakomeje agira inama abantu bizera ubuhanuzi ariko bakicara ntibagire icyo bakora bumva ko ibyo bahanuriwe bizaba ntacyo bakoze. Yagize ati: “Bazakubwira ngo, uzabona umugabo, urumva uzamukurahe? Ntago wabona umugabo gutyo gusa. Niba umushaka, karaba use neza maze ujye aho abagabo bari.”

 

Amakuru dukesha ikinyamakuru Tuko avuga ko muri iki gihugu kandi hari undi mupasitori nawe uherutse gutangaza ko kugira urusengero uyobora bitoroshye ndetse ko n’abantu baza mu rusengero baziko amafaranga y’ituro batanga baba bari guteza imbere abapasitori atari byo. Uyu muvugabutumwa yakomeje avuga ko gufata ituro wari gutanga mu rusengero ukariha umukene ataribyo kuko ituro ryose rigomba gutangirwa mu rusengero.