Umugore afunze azira kwica mugenzi we akoresheje ikibuno ubwo barimo gusenga

Umugore afunze azira kwica mugenzi we akoresheje ikibuno ubwo barimo gusenga

Feb 05,2022

Umugore wo muri Leta ya Texas arashinjwa kwica mugenzi we babanaga mu cyumba kimwe akoresheje icyibuno, aho polisi ivuga ko yamwicayeho kugeza apfuye.

. Umugore yishe mugenzi we ubwo yarimo kumusengera

. Yamwicaye hejuru kugeza ashizemo umwuka

 

Uyu mugore usanzwe witwa Gloria Ann Jordan w’imyaka 41, yatawe muri yombi akekwaho urupfu rwa mugenzi we babanaga ‘Gloria Farmer’ mu gace kitwa Wichita Falls.

 

Ikinyamakuru KAUZ dukesha iyi nkuru kivuga ko Polisi yatabajwe ibwirwa ko hari umuntu wapfuye mu buryo budasobanutse, Polisi nayo yahise itangira iperereza kuri urwo rupfu.

 

Uwabanaga n’abo bagore yabwiye Polisi ko Jordan yishe Gloria amusunitse mu ntebe yarangiza akamwicara mu gatuza ubwo bari bari gusenga.

 

Jordan mu kwisobanura yabwiye Polisi ko yishe uyu mugenzi we amwicayeho mu gatuza. Aho yamusunite bari gusenga akamwicara hejuru ari kumusengera.

 

Image

Abakobwa: Niba ubona ibi bimenyetso mu rukundo rwawe, ikiza ni uko uwo musore wamusiga hakiri kare atarakubabaza birenze

 

Isuzuma ryo kwa muganga ryerekanye ko Gloria yapfuye yishwe no kubura umwuka nyuma yo kwicarwaho na mugenzi we Jordan.