"Ntawe so yabyaye" Umunyamakuru Cyuzuzo yari ahititanye uwise umukunzi we Umu Congoman

"Ntawe so yabyaye" Umunyamakuru Cyuzuzo yari ahititanye uwise umukunzi we Umu Congoman

Feb 04,2022

Cyuzuzo Jean d’Arc ukorera Kiss FM yasubizanyije amashagaga uwari wise umu ’Congoman’ umukunzi we uherutse no kumwambika impeta y’agateganyo yo kubana,ndetse binavugwa ko ubukwe bw’aba bombi buri vuba.

 

Abicishije ku rukuta rwe rwa Twitter, umunyamakuru Cyuzuzo yanditse ati,"Please (Ndakwinginze) uyu mwaka gerageza uhe umukunzi wawe impano itari boxer (Akenda kimbere k’Abagabo), isengeri, amasogisi cyane cyane niba we ku minsi ikomeye ntako atagira ngo aguhe ibikunezeza!!Some men (Bamwe mu bagabo) mwarababaye".

 

Aya magambo yakurikiwe n’ibitekerezo byinshi ndetse bamwe bakagaragaza ko batanga bitewe n’ubushobozi bwa buri umwe,abandi bakagaragaza ko abagira amahirwe babona niyo Boxer.

 

Ibi byakuruye impaka ndende ariko zitari iza ngo turwane ahubwo zishingiye mu gutebya.Muri uku gutebya, uwiyita Baba wa Taifa kuri Twitter yateruye agira ati" Dutegereje Kuzareba iyo uzaha wa mu Congoman wawe",ahita ashyiraho Emoji ziseka.

 

Uyu munyamakurukazi ntiyaripfanye, ahubwo nawe yaje ahita amubaza niba ari ’Ise’ wamubyaye. ati "Iso yaramubyaye ngo umenye aho aturuka?".

 

Cyuzuzo yambitswe impeta y’agateganyo yo kurushinga kuwa 5 Ukuboza 2021 ayambitswe Na Niyigaba Eric Thierry umusore wifuza kumurongora ndetse imyiteguro ikaba igeze kure, aho bivugwa ko mu ntangiriro z’uyu mwaka imwe mu mihango izaba yakozwe.

 

Mu 2014, Cyuzuzo yahawe impamyabumenyi ya Kaminuza mu itangazamakuru, nyuma anahabwa impamyabumenyi y’icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza [Master’s Degree] mu bijyanye n’Imibanire mpuzamahanga.Amaze imyaka itari mike mu itangazamakuru, yakoreye Isango Star, Radio 10 na Royal FM mbere y’uko yerekeza kuri KISS FM.

Cyuzuzo numukunzi we bishimanye!

Umunyamakuru Cyuzuzo ntajya aripfana.

Umukunzi wa Cyuzuzo bamwise umu Congoman