Ikoranabuhanga mu buvuzi: Elliot Page wihinduje umusore ntawamenya ko yahoze ari inkumi y'akataraboneka - AMAFOTO

Ikoranabuhanga mu buvuzi: Elliot Page wihinduje umusore ntawamenya ko yahoze ari inkumi y'akataraboneka - AMAFOTO

Jan 28,2022

Umukinnyi wa filime Elliot Page wahoze ari umukobwa w'ikimero ndetse akanakora ubukwe n'umukobwa mugenzi we, akomeje gutungura benshi nyuma yaho yihinduje umusore.

 

Elliot Page wahoze yitwa Ellen Page mbere yo kwihinduza umusore,ni umukinnyi wa filime unazitunganya ukomoka muri Canada agakorera umwuga we muri Amerika, ni umwe mu bakinnyi ba filime bafite izina rikomeye muri Hollywood kuva mu 2005 akina filime yamugize icyamamare yitwa Hard Candy. Uko iminsi yagiye yicuma kuva yamenyekana Elliot Page yatangiye gutungurana ubwo yatangazaga ko ari umutinganyi akunda abakobwa bagenzi be mu 2010.

 

Kuva Elliot Page yatangaza ko ari umutinganyi yagiye akundana n'abakobwa bagenzi be barimo nk'umunyamideli Samantha Thomas ndetse na Vibien Killilea. Mu 2017 Elliot Page yatangiye gukundana n'umubyinnyikazi kabuhariwe witwa Emma Porter ndetse banakora ubukwe bamaranye umwaka umwe gusa bakundana.

Elliot Page hamwe na Emma Porter wahoze ari umugore we.

 

People Magazine yatangaje ko ubwo Elliot Page yakoraga ubukwe n'umukobwa mugenzi we bitatunguye abantu kuko byari bimaze kumenyerwa ko ari umutinganyi, ahubwo icyabatunguye ari imyitwarire ye nyuma yo gukora ubukwe. Kuva mu 2019 Elliot Page yatangiye kujya yitabira ibirori aniyerekana ku itapi itukura yambaye imyenda ya gihungu. Ibi byakomeje kwibazwaho kugeza mu 2020 Elliot Page atangaza ko atishimiye ubuzima abayemo kuko abayeho yihishe ndetse yifuza kuba uwo ariwe.

 

Nyuma yo guhishurako abayeho atishimye kuko ahishira uwo ariwe, Elliot Page yahise ahana gatanya n'umugore we Emma Porter, anatangaza ko yifuza kuba umuhungu. Mu mpera z'umwaka wa 2020 Elliot Page nibwo yakorewe Plastic Surgery(Kubagwa) bamuha isura nk'iy'abahungu ndetse banamuca amabere bamuha igituza cy'abahungu. Kuva ubwo yabagwa akaba umuhungu ntiyakunze kwiyerekana cyane nkuko byari bisanzwe.

Mu kwezi kwa kane mu 2021, Elliot Page yakoranye ikiganiro cyaciye ibintu na Oprah Winfrey aho yatangaje byinshi byatumye yihinduza umuhungu nyamara yari asanzwe ari inkumi y'ikimero. Elliot yabwiye Oprah ati''Kera nari ntarasobanukirwa neza uwo ndiwe nkibwira ko ndi umutinganyi kuko nakurikizaga ibyuyumviro nari mfite byo gukunda abakobwa, simenye ko ndi umuhungu mu mubiri wanjye''.

 

Yakomeje agira ati ''Iyo nambaraga ikanzu byarambangamiraga cyangwa kwisiga ibirungo. Nashimishwaga no kwambara gihungu no gukora ibikorwa by'abahungu kurusha iby'abakobwa. Nyuma y'igihe kinini niyigaho naje kumenya uwo ndiwe mpitamo kumuba aho kugirango nkomeze nihishire ko ndi umukobwa kandi ndi umuhungu ariwe ngomba kuba''.

People Magazine yatangaje ko Elliot Page wari umaze igihe adakunda kwiyerekana nyuma yaho yihinduje umuhungu, kuri ubu ari kwiyerekana ndetse agashyira amafoto ye ku mbuga nkoranyambaga nyuma yaho yari yarabihagaritse kubera abantu bamuvugaga nabi ku mbuga nkoranyambaga kuva yakwihinduza umuhungu.

 

Mu mafoto akurikira irebere Elliot Page wahoze ari inkumi y'ikimero wihinduje umuhungu nyuma yo kureka ubutinganyi:

Elliot Page nyuma yo kwihinduza umuhungu.