Abagore: Dore ufata nk'ibisanzwe byagusenyera urugo mu kanya nk'ako guhumbya uramutse utabigendeye kure

Abagore: Dore ufata nk'ibisanzwe byagusenyera urugo mu kanya nk'ako guhumbya uramutse utabigendeye kure

Jan 28,2022

Umugore ushaka kurinda umugabo we agahinda n’ishavu akanarinda umuryango wabo yirinda ingeso mbi zatuma yisenyera.

 

Dore ingeso zatuma umugore yisenyera urugo:

 

1. KUGIRA INSHUTI MBI

Mu ngeso mbi abagore bagira ni ukugira inshuti mbi n’abajyanama babi baza basenya gusa. Iyo umugore atitondeye inshuti mbi yisanga yatangiye kugira imico nk'iyabo cyangwa asigaye agendera ku byo bamubwiye bidafitiye akamaro urugo rwe ugasanga bitangiye kumuteranya n'umugabo bikaba byavamo gutandukana.

Igisubizo: Mugore mwiza ubereye urugo shungura inshuti zawe umenye ikizigenza n’icyo muhuriyeho. Menya guhitamo inshuti ziguteza imbere,z’inyangamugayo. Nubonamo abaza kukugira inama mbi gusa,fata umwanzuro vuba witandukanye nabo.

 

2. KWIBAGIRWA ICYAKUZANYE

Bavuga ko ubugore atari umusatsi, ubugore si amabere kuko n’ihene igira abiri umugore nyamugore muri byinshi byiza bimugize igitsina kiza kumwanya wambere.

 

Igisubizo: Mugore mwiza rero ibuka kandi uzirikane inshingano za kigore n’uruhare ufite mu kubaka urugo. Witera umugabo wawe umugongo kirazira. Ikindi kitari cyiza ntukamutegere ku mibonano mpuzabitsina ngo umusabe ibyo ukeneye byose, ngo niba ugahakaniye ibyo umusaba umwicishe imbeho. Jya ushaka umwanya wabyo. Ntiwazanywe no kwitwaza akabariro ngo usabe n’ibya mirenge.

 

3. GUFUHIRA UMUGABO BIKABIJE

Ubundi umuntu wese ukunda uramufuhira ukumva ntawe mwamusangira. Gufuha bikabije abagabo ntibabikunda. Kumwigiraho maneko ukamugenzura bikabije biramubangamira.

 

Igisubizo: Kumufuhira ni byiza. Ariko gabanya cyangwa uhindure uburyo ubikoramo butamubangamira. Iyo ukabije arushaho kubona ko nta cyizere umugirira aho kubibonamo igikorwa cy’urukundo rwinshi umufitiye. Nukomeza kumuhoza ku nkeke azabikorera icyo aguce inyuma ubigizemo uruhare.

 

Izindi ngeso ziyongeraho ni:

 

-Kumuhoza ku nkeke

- Umwanda nyuma yo kwibaruka

- Ubusinzi

-Kutamenya kwakira abashyitsi

- Kutamwubaha

- Kuba ntamunoza,ntakintu na kimwe ushima