Dore ibintu by'ingenzi ugomba kumenya no kubanza gushyira mu mutwe mbere yo kwiyemeza gushaka kugirango utazasenya bidatinze

Dore ibintu by'ingenzi ugomba kumenya no kubanza gushyira mu mutwe mbere yo kwiyemeza gushaka kugirango utazasenya bidatinze

Jan 27,2022

Mbere yo kwemerera uwo muzabana ko mukora gahunda y’ubukwe, hari ibintu by’ingenzi uba ugomba kumenya haba kuri wowe ndetse no k’uwo muzabana.

 

Dore ibintu by’ingenzi ugomba kumenya ;

 

1. Kumenya urukundo icyo aricyo

 

Akenshi hari ubwo umuntu yibwira ko akunda undi ariko atazi icyo urukundo rusobanuye. Uzasanga abenshi bakirwitiranya n’irari. Ugasanga kuko wumva ko ufite irari ryo kuzajya uryamana n’umusore mukundana cyangwa se inkumi, ukumva ko ubwo ariko kumukunda. Ubundi urukundo nyarwo rurihangana hatitawe mu bihe mwaba murimo. Mu gihe wumva ko ukunda umuntu, jya wibaza ko wamwihanganira mu bihe ibyo aribyo byose.

 

2. Kumenya ko uzi kwihangana no kubabarira

 

Kuri ubu usanga ingo nyinshi zisenywa no kuba abantu batazi kwihanganirana no kubabarira. Abakera wasanganga badatandukana cyane nk’abubu. Iyo urebye impamvu nyamukuru rero, usanga ko nta kwihangana no kubabarira bikibaho.

 

3. Kwibaza niba uzashobora kubana n’umuryango ushatsemo

 

Ikindi kibazo gikunze gusenya ingo ni imibanire n’umuryango uba ugiye gushakamo, ari nayo mpamvu ari byiza kubanza kubamenya, ukamenya imico yabo kugira ngo uzajye umenya uko ubitwaraho.

 

4. Kumenya mbere ko uzajya uganira nawe kubijyane no gutera akabariro

 

Ikindi kintu gisenya ingo ugomba kubanza kumenya mbere yo gushyingirwa, ni uburyo muzajya muganira kubijyanye no gutera akabariro dore ko biri mu bituma ingo zitari nke zisenyuka igihe mutabiganiriyeho neza. Aha ni naho mushobora kuvugana abana muzabyara, uburyo bwo kuboneza urubyaro muzakoresha,...

 

5. Kumenya inshuti ze n’uko uzitwara

 

Inshuti z’uwo mugiye kubana nazo zigira uruhare mu mibanire myiza yanyu. Ugomba kuzimenya kandi ukamenya uko uzitwaraho.

 

6. Kumenya ko uwo mugiye kubana atari malayika

 

Urugo ni rwiza ariko ugomba kumenya ko uwo muzabana atari marayika, hari ibyo atazitwaramo neza kimwe n’uko nawe utazabaho nka marayika.

 

7. Kuganira ku micungire y’umutungo wanyu

 

Ni byiza kandi ko ugomba kuba uzi uburyo muzajya mucungamo umutungo wanyu, kuko nawo uri mu bituma urugo rusenyuka igihe mutumvikanye ku buryo ucungwa, kandi biba byiza kubivuganaho mbere yo gushyingirwa.

 

Ni byiza rero kujya gushyingirwa wabyiteguye neza, ukamenya byinshi ku ngingo zikunze guteza umwuka mubi mu rugo kugira ngo uzabe uzi uko uzabyitwaramo, bityo bizagufasha no kugira urugo rwiza wishimiye.

 

Src:www.Wikihow.com