Rubavu: Agahinda k'umugore wamaze imyaka 15 nta kana yabyara akabyara umwana utagira uruti rw'umugongo

Rubavu: Agahinda k'umugore wamaze imyaka 15 nta kana yabyara akabyara umwana utagira uruti rw'umugongo

Jan 27,2022

Umubyeyi wa Nishimwe Isaac, utuye mu Karere ka Rubavu washatse umugabo akaza kumara imyaka 15 yose ataratwita ngo abe yabona umwana abayeho mu buzima bubi we n’umwana we utagira urutirigongo ndetse akaba afite n’ubumuga bw’amaguru.

 

Uyu mubyeyi wavuganye agahinda gakomeye ubwo yaganiraga n’umunyamakuru wa InyaRwanda dukesha iyi nkuru, yatangaje ko yababajwe cyane n’umugabo we wamutaye akimara kubyara, agasiga amwise ikivume ndetse akamubwira ko 'yabyaye igisimba'.

 

Uyu mubyeyi yagize ati “Uyu mwana ndamukunda cyane kuko ni ingenzi cyane, uyu mwana namubonye mbabaye ndetse mvunitse kuko namaze imyaka cumi n’itanu mutegereje naramubuze, ubwo rero urumva ko ntapfa kumukiniraho nk’uko se yabikoze".

 

Tukimara kumwibaruka se yaramwitegereje arambwira ngo nabyaye igisimba ndetse ngo naravumwe. Kuva icyo gihe ahita aduta ku buryo atigera anadufasha keretse nagiye kumurega nabwo akaduha intica ntikize. Kugeza ubu rero njye navuga ko mbayeho nabi njye n’umwana wanjye ndetse tukaba tubayeho mu buzima bubi gusa.

 

Uyu mwana ufite ubumuga bw’amaguru, abasha gukina imikino itandukanye yaba ari mu kagare ke cyangwa yakavuyemo dore ko akunda gukina n’abandi bana bagenzi be. Icyakora yavuze ko ahura n’ikibazo cyo kunengwa n'abandi bana bamuseka bavuga ko ari kunuka bitewe n’uko atamenya niba ashaka kujya ku musarane.

 

Umubyeyi w’uyu mwana yavuze ko yanyuze mu mavuriro atandukanye ariko ngo kugeza ubu amahirwe asigaye gusa ni ayo kumenya impamvu uyu mwana atabasha kumenya ibibera ku mubiri we. Ati “Kwa muganga baranyicaje, bambaza niba nshaka ko umwana wanjye bamugorora akajya yirirwa yicaye mu rugo cyangwa niba nshaka ko bamureka agakomeza akajya akina n’abandi bana kuko ngo iyo bamugorora nta kindi kintu yari bushobore kujya akora".

 

Ntabwo nabyemeye, narabyanze nemera ko bazamusuzuma gusa nkamenya iyo ndwara ituma atamenya ibigiye kumubaho nabona ubushobozi nkayimuvuza. Kugeza ubu mbese ndaho, nta bufasha namba mbona uretse njye ubwanjye n’umuryango wanjye twirwanaho. Ariko urebye amafaranga yanshizeho, gusa ndamukunda kandi ntabwo natererana umwana wanjye kuko namubonye mbabaye cyane.

 

Umugabo w'uyu mugore asobanura ko ibyo umugore we avuga atari byo kuko atigeze amwita igisimba cyangwa ngo avuge ko umugore we yavumwe. Gusa nanone yatwemereye ko batakibana, ariko yemera ko ajya afasha umwana we. Icyakora amafaranga aha uyu mwana, umugore we yayise 'magana atanu atagize icyo aguze'.

 

Uyu mugabo yavuze ko agiye gukora uko ashoboye akita ku mwana we, nyamara umugore we avuga ko ari ukujijisha ko ntacyo arakora bitewe n’uko amuzi ndetse akaba ari ko ahora avuga iyo hagize umuntu umubaza ibijyanye n’inshingano z’umwana yabyaye atitaho.

 

Uyu mubyeyi twasuye utuye mu Karere ka Rubavu, mu Murenge wa Rugerero ho mu Ntara y’Uburengerazuba, yavuze ko hagize umugiraneza umufasha kuvuza uyu mwana we Imana yazamuha imigisha itagabanije.