Umugabo yari yavumbuye uburyo bwo gucika camera zo ku muhanda zizwi nka sofia gusa birangira polisi imuteye imboni

Umugabo yari yavumbuye uburyo bwo gucika camera zo ku muhanda zizwi nka sofia gusa birangira polisi imuteye imboni

Dec 17,2021

Nshimiyimana Adolphe w’imyaka 37 yafashwe kuwa mbere, itariki ya 13 Ukuboza acyekwaho guhindura ibirango by’imodoka ye agamije gukwepa amande ajyanye n’umuvuduko. Yafatiwe mu Karere Nyarugenge, Umurenge wa Muhima, yafashwe nyuma yo guhindura ibirango by’umwimerere biranga imodoka ye. Yari ifite RAE 710 F ayihindura RAE 718 P ubwo yavaga mu Karere ka Rubavu ku italiki ya 27 Ugushyingo 2021.

Nshimiyimana yeretswe itangamakuru kuri uyu wa Gatatu tariki ya 15 Ukuboza ku cyicaro cya Polisi mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Rwezamenyo.

Umuvugizi w’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, Senior Superintendent of Police (SSP) Rene Irere yavuze ko Nshimiyimana yafashwe na za Camera zo ku mihanda ubwo yarimo kugendera ku muvuduko ukabije ava mu Karere ka Rubavu.

Yagize ati” Ubwo Nshimiyimana yavaga mu Karere ka Rubavu yahinduye ibirango by’imodoka ye, yari yahinduye imibare ahari 0 yahashyize 8, inyuguti ya nyuma yari F ayihindura P. Yabikoze agamije kuyobya za Camera zo ku mihanda kugira ngo adahanirwa umuvuduko ukabije.”

SSP Irere yakomeje avuga ko Nshimiyimana ava mu Karere ka Rubavu aje mu Mujyi wa Kigali mu nzira yandikiwe amande inshuro 10 yarenze ku muvuduko. Yakomeje agira inama abashoferi kubahiriza amategeko n’amabwiriza yo mu muhanda bakirinda kujijisha inzego z’umutekano bagakora ibyaha.

Nshimiyimana yashyikirijwe Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo hakorwe iperereza ni mu gihe imodoka yanjyanwe ahashyirwa ibinyabiziga byafatiwe mu makosa ku Kacyiru.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ingingo ya 276 ivuga ko umuntu wese uhimba cyangwa uhindura mu buryo ubwo ari bwo bwose inyandiko cyangwa ikindi kintu cyanditseho igitekerezo, ashyiraho umukono cyangwa igikumwe bitari byo, yonona inyandiko cyangwa imikono, asimbuza abantu abandi, ahimba amasezerano, imiterere y’ingingo zayo, igitegetswe gukorwa cyangwa icyarangije kwemeranywa, aba akoze icyaha. Umuntu wese, ku bw’uburiganya, wandika, wandikisha ibintu bidahuye n’ukuri cyangwa ukora imenyekanisha ritari ryo afatwa nk’uwakoze icyaha cyo gukora ibihimbano.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenga miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Umuntu wese uzi ko inyandiko ari impimbano, akayikoresha ku buryo ubwo ari bwo bwose, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa ibihano biteganyijwe mu gika cya 3 cy’iyi ngingo yagaragajwe hejuru.